English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Itsinda DANCE BOYS ryasohoye indirimbo Tuza ikebura abagore


Chief Editor. 2020-10-05 16:44:22

DANCE BOYS Itsinda riri kubica muri iyi minsi ryasohoye indirimbo yitwa Tuza ikebura abagore bashaka kwigira indakoreka mu ngo yiganjemo ubutumwa bwubaka ingo z’abashakanye cyane muri iyi minsi ingo zikomeje gusenyuka.

Iri tsinda rigizwe n’abasore babiri aribo Boazi Lucian  Prado na Nzasabimana Pascal ukoresha mu  muziki amazina ya Emmy Boy bose bakomoka mu karere ka Rutsiro mu ntara y’Iburengerazuba ariko baje gukorara umuziki mu mugi wa Rubavu.

Aba basore bavuga ko bajya gutekereza kuri iyi ndirimbo bashakaga gukebura cyane abashakanye by’umwihariko abagore bagera mu ngo bakumva ko babaye abamikazi  bagatangira kwitwara nabi.

Avuga ko mu ndirimbo basaba abagore gutuza bakareka bakuzuzanya ntibumve ko bari hejuru yabo cyangwa ngo bumve uburinganire ukundi.

Prado Boazi yagize ati:”mu ndirimbo twise Tuza twibanda ku kwigisha abashakanye cyane abagore ,hari ubwo bagera mu ngo bakumva ko bageze iyo bajyaga bagatangira bakitwara nabi,bagashaka kuyobora ingo,avuga ko bagaragaza uburyo abagore bashaka gusohora mu nzu abagabo kandi n’inzu batuyemo bayiyubakiye.”

Emmy Boy we yagize ati:’’dukora iyi ndirimbo twagendeye ku buryo ingo ziri gusenyuka bitewe n’abagore bishira hejuru,bakumva ko abagabo babo ntacyo bamaze,bakumva ko ibyo bagezeho ntacyo bimaze ndetse ko hari n’ibibaza usanga umugabo asuzuguriwe mu nzu yiyubakiye akayirukanwamo.”

Iri ryinda rimaze gukora yitwa Twishime Abanyarwanda wasanga kuri Youtube wanditsemo Dance Boys Rwanda.

Umva Indirimbo yabo



Izindi nkuru wasoma

Barack Obama yashize hanze urutonde rw'indirimbo zamunyuze mu mpeshyi ya 2024

Amerika igiye kohereza itsinda ry'indege z'intambara zo gufasha Israel guhangana na Iran

Gucuranga indirimbo ya Sudani mu cyimbo cy'iya Sudani y'Epfo byafashwe nk'agasuzuguro

Musengimana wakoze indirimbo "Azabatsinda" yahuye na Perezida ndetse agira n'amahirwe yo kumuramutsa

U Rwanda rwisanze mu itsinda rikakaye mu rugendo rwo gusha itike y'igikombe cya Afurika



Author: Chief Editor Published: 2020-10-05 16:44:22 CAT
Yasuwe: 514


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Itsinda-DANCE-BOYS-ryasohoye-indirimbo-Tuza-ikebura-abagore.php