Jean Pierre Bemba wari Minisitiri w’ingabo muri DRC yakuwe muri uwo mwanya
Guverinoma nshya ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo igizwe n’abaminisitiri 54 barimo abagore 17, yatangajwe uyu munsi kuri televiziyo y’igihugu n’umuvugizi wa perezida Tina Salama.
Guverinoma icyuye igihe yari igizwe n'abaminisitiri 57.Iyi guverinoma nshya ikuriwe na minisitiri w’intebe wa mbere w’umugore kuva iki gihugu cyabona ubwigenge, Judith Suminwa, isobanuye neza ko Perezida Félix Tshisekedi atangiye manda ya kabiri yatsindiye ku majwi 73% mu Ukuboza umwaka ushize.
Mu bashya bayirimo harimo;
Jacquemain Shabani - Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wasimbuye Peter Kazadi Guy
Kabongo Mwadiamvita Minisitiri w’ingabo wasimbuye Jean Pierre Bemba
Jean Pierre Bemba we yagizwe minisitiri w’ubwikorezi
Julien Paluku Minisitiri w’ubucuruzi bwo hanze
Thérèse Kayikwamba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wasimbuye Christophe Lutundula
Didier Budimbu Minisitiri w’imikino n’imyidagaduro wasimbuye Claude-François Kabulo Mwana Kabulo
Constant Mutamba Minisitiri w'ubutabera wasimbuye Rose Mutombo Kiesse
Yolande Elebe Ma Ndembo Minisitiri w’umuco wasimbuye Catherine Kathungu Furaha
Mutamba yiyita "umukuru w'uruhande rutavugarumwe n’ubutegetsi", yatsinzwe amatora aheruka ya perezida aba mu ba mbere bemeye ko Tshisekedi yatsinze.
Patrick Muyaya yagumye muri guverinoma ku mwanya yari asanzwemo nka Minisitiri w’itangazamakuru n’umuvigizi wa leta.
Gushyiraho guverinoma nshya nyuma y'amatora byaratinze kubera gutinda kujyaho kw’abagize inteko ishingamategeko, ahabanje kuba kutumvikana hagati y’abagize ihuriro ry’amashyaka ari ku butegetsi bashaka uzategeka iyo nteko.
Abagize iyi nteko ni bo bagomba kwemeza iyi guverinoma nshya yashyizweho, byitezwe ko nta kabuza izemezwa.
Guverinoma nshya ya Judith Suminwa izahangana n’ibibazo birimo intambara mu burasirazuba bwa DR Congo, ubushomeri mu rubyiruko, ihungabana ry’ubukungu, n’ubukene bw’ibikorwa remezo.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show