English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Jean Pierre Bemba wari Minisitiri w’ingabo muri DRC yakuwe muri uwo mwanya

Guverinoma nshya ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo igizwe n’abaminisitiri 54 barimo abagore 17, yatangajwe uyu munsi kuri televiziyo y’igihugu n’umuvugizi wa perezida Tina Salama.

Guverinoma icyuye igihe yari igizwe n'abaminisitiri 57.Iyi guverinoma nshya ikuriwe na minisitiri w’intebe wa mbere w’umugore kuva iki gihugu cyabona ubwigenge, Judith Suminwa, isobanuye neza ko Perezida Félix Tshisekedi atangiye manda ya kabiri yatsindiye ku majwi 73% mu Ukuboza umwaka ushize.

Mu bashya bayirimo harimo;

Jacquemain Shabani - Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wasimbuye Peter Kazadi Guy

Kabongo Mwadiamvita Minisitiri w’ingabo wasimbuye Jean Pierre Bemba

Jean Pierre Bemba we yagizwe minisitiri w’ubwikorezi

Julien Paluku  Minisitiri w’ubucuruzi bwo hanze

Thérèse Kayikwamba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wasimbuye Christophe Lutundula

Didier Budimbu Minisitiri w’imikino n’imyidagaduro wasimbuye Claude-François Kabulo Mwana Kabulo

Constant Mutamba Minisitiri w'ubutabera wasimbuye Rose Mutombo Kiesse

Yolande Elebe Ma Ndembo  Minisitiri w’umuco wasimbuye Catherine Kathungu Furaha

Mutamba yiyita "umukuru w'uruhande rutavugarumwe n’ubutegetsi", yatsinzwe amatora aheruka ya perezida aba mu ba mbere bemeye ko Tshisekedi yatsinze.

Patrick Muyaya yagumye muri guverinoma ku mwanya yari asanzwemo nka Minisitiri w’itangazamakuru n’umuvigizi wa leta.

Gushyiraho guverinoma nshya nyuma y'amatora byaratinze kubera gutinda kujyaho kw’abagize inteko ishingamategeko, ahabanje kuba kutumvikana hagati y’abagize ihuriro ry’amashyaka ari ku butegetsi bashaka uzategeka iyo nteko.

Abagize iyi nteko ni bo bagomba kwemeza iyi guverinoma nshya yashyizweho, byitezwe ko nta kabuza izemezwa.

Guverinoma nshya ya Judith Suminwa izahangana n’ibibazo birimo intambara mu burasirazuba bwa DR Congo, ubushomeri mu rubyiruko, ihungabana ry’ubukungu, n’ubukene bw’ibikorwa remezo.



Izindi nkuru wasoma

Umutoza Erik Ten Hag yeretswe umuryango usohoka muri Manchester United.

Gukumira no guhashya ibiza ni inshingano za buri wese-Minisitiri Murasira Albert i Rubavu.

Ukwa Buki i Rubavu: FPR INKOTANYI yamuritse Arena idasazwe y'ibirori n'inama.

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO URI NYABIRASI MURI RUTSIRO

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO UHEREREYE KIVUMU MURI RUTSIRO



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-29 03:35:20 CAT
Yasuwe: 308


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Jean-Pierre-Bemba-wari-Minisitiri-wingabo-muri-DRC-yakuwe-kuri-izo-nshingano-.php