English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Jeanette Kagame yasabye abitabiriye All Women Together kurangwa n'imbaraga kurusha gucika intege

Madamu Jeannette Kagame yasabye abitabiriye igiterane cyiswe All Women together kugira imbaraga zo kurenga ku mbogamizi bahura na zo buri munsi ahubwo bagakomera bakiteza imbere ndetse n'Igihugu muri rusange.

Yabivuze ubwo hasozwaga iki giterane cy’iminsi 4 cyahuje abagore n’abakobwa basaga ibihumbi 5 muri Kigali Convention Center baturutse mu bice bitandukanye.

Abagore n’abakobwa baboneyeho umwanya wo kugaragaza ko bakwiye kugira icyizere cyo gukora bakiteza imbere bagateza imbere n’igihugu.

Iki giterane cyahuriranye n'isabukuru y'amavuko ya Jeanette Kagame, aho abacyitabiriye bamugeneye impano.

Yagize ati “Ubwo u Rwanda rufite ba Mpinganzima bangana nkamwe, turahirwa. Iyo wubatse ubushobozi bw’umugore, uba wubatse umuryango, bityo ukaba uteje imbere igihugu.”

Yagaragaje ko kubaka Isi ibereye Imana bikwiye kujyana no ‘kubaka umuntu kuko ari bwo butumwa twahawe twese.’’

Ati “Kubaho kwacu si impanuka, ubuzima bwacu bukwiye kugira intego.’’

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abantu bakwiye kurangwa n’urukundo aho kuryana no kwemera kugwa mu mutego wo kwikuza.

Yabwiye abagore by’umwihariko ko bakwiye kuzirikana ko indangagaciro zabo zigomba kubaranga mu byo bakora.

Ati “Abagore twese hamwe”, ari twe bari hano uyu munsi no ku Isi hose, muri wa mutima w’umugore uhora ushaka kunoza, dusabwa guhuza inshingano z’umukirisitu, indangagaciro z’umuco n’icyo umuryango n’igihugu bidutegerejeho – byose tukabikorana umuhate n’umutima ukunze.’’

“Muri wa mutima unoza rero, mukomeze no kugira uruhare, muri gahunda zigamije guteza imbere, ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, haba mu bijyanye n’isuku, imirire n’ibindi bifasha umuntu kubaho atekanye ndetse mwebwe mwaranabitangiye, mukomereze aho.’’

 

Bamwe bagaragaje ko banyuze mu bihe bigoye ariko nyuma yo guhurira hamwe mu Muryango Women Foundation Ministries, baje gukura mu buryo bw’umwuka, barenga amarangamutima yabatsikamiraga maze bigirira icyizere ndetse bagera no ku bifatika.

 

Ni igiterane kibaye ku nshuro ya 11 kikaba cyarahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 17  Umuryango Women Foundation Ministries umaze ushinzwe.

Abagore n’abakobwa nibo babanje guhura mu gihe cy’iminsi 3 y’iki giterane ku munsi wa 4 ari na wo wanyuma abagabo n’abasore nabo bakitabiriye. 

 



Izindi nkuru wasoma

Perezida Kagame yashyizeho Abajyanama batandatu b'umujyi wa Kigali

Perezida Kagame yibukije abayobozi bashya gukorana kugirango buzuze neza inshingano

Niba ushaka kumva ko aremereye agomba kubanza wuzuza ishingano-Perezida Kagame

Perezida Kagame yakomoje kubyo gusoresha insengero

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri w'Intebe



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-08-12 13:31:29 CAT
Yasuwe: 134


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Jeanette-Kagame-yasabye-abitabiriye-All-Women-Together-kurangwa-nimbaraga-kurusha-gucika-intege.php