Umukinnyi akaba n’umwanditsi wa filime, Niyonizera Judith usigaye akoresha izina rya Judy mu ruhando rw’imyidagaduro yateguje abamukukira indirimbo ye ya mbere agiye gushyira hanze.
Uyu mugore wahoze ari umugore wa safi Madiba bakaza gutandukana kuri ubu atuye mu gihugu cya Canada yavuze ko iyi ndirimbo izaba yitwa ‘My Judy’ izajya hanze mu mpera z’iki Cyumweru, aho ubutumwa buyirimo buzaba bugaruka ku rukundo rw’umusore wazengurutse amahanga yose ariko akaba atarabona umukobwa mwiza nka ‘Judy’ n’ubwo we yamwimye urukundo.
Ni indirimbo yahuriyemo n’umuhanzi wo muri Guinea , usanzwe ari umuhanzi ndetse akaba ari n’umukinnyi wa filime dore ko bombi baherutse guhurira muri filime yise ‘Gift of Kindness’.
Uyu muhanzi wo muri Guinee witwa Musbe Black wakoranye indirimbo na Judy ni umuhanzi uzwi mu ndirimbo ‘Sentaro’. Uyu musore wavukiye muri Guinea, muri iki gihe abarizwa mu gihugu cya Canada.
Mu kiganiro na IGIHE dukesha iyi nkuru, Judy yavuze ko iyi ndirimbo yayikoze mu buryo bwo kwishimisha, ndetse nta gahunda ndende afite yo gukomeza gukora umuziki.
Yagize ati:”Ni indirimbo yo kwishimisha , nta gahunda ndende mfite mu muziki, iyi ni iyo kwishimisha bisanzwe. Ubuzima ni bugufi nyine nubyuka ukumva urashaka gukora ikintu, gikore.”
Filime ya ‘Gift of Kindness’ uyu mugore aheruka gushyira hanze, yifashishijemo abakinnyi b’abahanga bo muri Canada, aba-producer bamenyerewe mu gutegura no gutunganya filime nk’izi zubakiye ku nkuru yihariye n’ibindi bitandukanye.
Judy yavuze ko mu minsi iri imbere afitiye agaseke abakunzi be by’umwihariko abamukunda nk’umukinnyi wa filime akaba n’umwanditsi wazo.
REBA VIDEO ZO KURI IJAMBONET TV
BABANA BAFITE UBUMUGA😭😭DUTEMBERANE MU UBUMWE COMMUNITY CENTER - YouTube
UBURYO CONTROL TECHENIQUE IKORWA//INTAMBWE KU YINDI/MOTOR VEHICLES CONTROL ALL STEPS - YouTube
RUBAVU BYONGEYE GUKOMERA🔥ARASHWE URUSASU AHITA APFA - YouTube
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show