English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Julian Assange uzwi cyane mu gutangaza amabanga y'abakomeye yasohotse muri gereza nyuma y'imyaka 6

Julian Assange washinze urubuga WikiLeaks rushyira hanze amabanga y’abakomeye yafunguwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Kamena 2024, asubira iwabo muri Australia.

Assange yatawe muri yombi muri Mata 2019 nyuma yo gutangaza amakuru y’umusesenguzi wahoze mu rwego rw’ubutasi rw’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Chelsea Manning, arimo amashusho y’ingabo za Amerika zirasa muri Baghdad, Afganistan na Iraq.

Mu gihe yari afungiwe muri gereza ya Belmarsh yo mu Bwongereza kuva mu 2019, Amerika yasabye ko yakoherezwa i Washington kugira ngo imuburanishe ku byaha birimo kwinjira muri mudasobwa y’undi mu buryo butemewe n’amategeko ndetse n’ubugambanyi.

Mu 2021, urukiko rwo mu Bwongereza rwafashe icyemezo cy’uko Assange atakoherezwa muri Amerika, ariko abanyamategeko ba Amerika bahise bajurire, urw’ubujurire rwemeza ko yoherezwa.

Nyuma y’aho muri Mata 2024 urukiko rwo mu Bwongereza ruhaye Assange amahirwe yo kongera kujurira. WikiLeaks yatangaje ko umuyobozi wayo yamaze kurekurwa, asanga umuryango we.

Uru rubuga rwagize ruti “Julian Assange yarekuwe. Yavuye muri gereza ya Belmarsh irindwa bikomeye mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Kamena, nyuma yo kumaramo iminsi 1901. Urukiko Rukuru rwa London rwamwemereye gutanga ingwate, arekurirwa ku kibuga cy’indege cya Stansted nyuma ya saa sita, aho yafatiye indege, ava mu Bwongereza.”

WikiLeaks yakomeje iti “Nyuma y’imyaka irenga itanu mu kumba ka metero ebyiri kuri eshatu, ari wenyine mu masaha 23 ku munsi, vuba arasubirana n’umugore we Stella Assange n’abana be bamenye se mu gihe yari afunzwe.”

Yasobanuye ko kurekurwa kwa Assange kwagizwemo uruhare n’ibiganiro bimaze igihe kirekire hagati ye n’ibiro bya Amerika bishinzwe ubutabera.

 



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO URI BURERA MURI RUREMBO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHERERE RUREMBO MURI BURERA

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUHANGO MURI RUSTIRO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UHEREREYE CYABARARIKA MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-25 15:35:58 CAT
Yasuwe: 84


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Julian-Assange-uzwi-cyane-mu-gutangaza-amabanga-yabakomeye-yasohotse-muri-gereza-nyuma-yimyaka-6.php