Kajye mu muriro utazima!: Perezida Kagame yasubije abakomeje kunenga no guhiga u Rwanda
Mu ijambo ryuzuye ubutumwa bukomeye, Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yatangaje ko atazahagarika kuvuga ukuri, nubwo hari abamugira inama yo guceceka kugira ngo atazicwa. Yabivugiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, ubwo yatangizaga icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu ijambo rye ryatambutse mu Cyongereza, Perezida Kagame yibukije amahanga ko u Rwanda rutazongera kwemera amateka mabi, ananenga uko isi irebera ubwicanyi bukorerwa Abatutsi bo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
“Ni gute umuntu yareka guhaguruka ngo yirwaneho?” Perezida Kagame yabajije, ashimangira ko kuba uriho udaharanira uburenganzira bwawe ari nko kuba wapfuye.
Yagize ati: “Yego ushobora gupfa urwana, ariko nutabikora nta kabuza uzapfa. Hari abambwiye bati ‘ushobora kuzicwa’ kubera ukuri uvuga. Ariko niba kubaho bivuze kwemera ibyo byose, sinibona nk’uriho. Ahubwo sinajya mbeho uko nshaka, ntegereje ko abandi bambwiriza uburyo bwo kubaho? Oya. Kajye muriro utazima!”
Kagame yagaragaje ko ubutumwa bwe butareba Abanyarwanda gusa, ahubwo bunagenewe abandi Banyafurika bafatwa nk’abatagira agaciro, abasaba kwigira no kwirwanaho aho gutakamba ngo bababarirwe kubaho.
yagize ati: “Aba bantu baratubona nk’amasazi.”Aha yagaragazaga uko bamwe mu bayobozi bo mu mahanga babona u Rwanda n’abarutuye.
Yasoje yihanangiriza abajya batangaza ko bazafatira u Rwanda ibihano, ababwira ko nta bwoba bimutera.
Ati: “Uwo ari we wese uzaza akibwira ko ashobora kumbwira ibyo yishakiye, ngo aha tuzabafatira ibihano? Ibihano nyabaki se? Kajye mu muriro utazima!”
Iri jambo ryashimangiye icyerekezo cy’u Rwanda cyo kwigira no kwihagararaho, risiga ubutumwa bukomeye ku banyarwanda n’abanyamahanga: u Rwanda si igihugu cyemera guceceka cyangwa kuba inkomamashyi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show