English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Kanye West yabaye umuraperi wa kabiri utunze miliyari y’amadorali


Yves Iyaremye . 2020-04-25 18:39:28

Umwaka ushize ni bwo Kanye West yaciye agahingo ko kwinjiza amafaranga menshi mu bahanzi bakora injyana ya Hip Hop abicyesheje inkweto ze Yeezy n'ibindi bitandukanye.

Kuri ubungubu uyu muraperi yashyizwe ku rutonde n’ikigo cya Forbes ko atunze arenga Miliyari y’amadolari y'Amerika. Kanye West ubu ari ku murongo w’imbere mu byamamare bitunze menshi. Ubwo Forbes yagaragazaga urutonde rw’abaherwe rwa buri mwaka rwagiye hanze muri uku kwezi, uyu muhanzi ntiyibonyeho Ni ibintu byavuzwe ko bitashimishije uyu muraperi.

Nyuma yibyo Kanye West yagiye ku mbuga nkoranyambaga atangaza byinshi dore ko hari nibyo yanditse agira ati “Muzi ibyo muri gukora, muri gukina nanjye kandi ntabwo nakomeza kubyihanganira.” Kanye West cyangwa se "Ye" hari naho byageze yandikira Forbes ko iba igambiriye kumushyira hasi kubera ko ari umwirabura nyamara muramu we Kylie Jenner we akagaragara kuri uru rutonde.

Kuri ubu, uyu muraperi ari mu byishimo nyuma y’uko noneho byarangiye iki kinyamakuru kigaragaje ko atunze miliyari y’amadorali. Yashyizweho biturutse ku mutungo asanzwe afite yagaragaje mu buryo bw’impapuro ndetse na Brand ya Yeezy ikora inkweto zazengereje iza Nike ziwi nka Air Jordan.

Uyu muhanzi niwe nyir’umutungo wa Yeezy 100%, umwaka ushize inkweto zayo zishobora kuba zarinjije miliyari imwe na miliyoni magana atatu z’amadorali n’ubwo Adidas bafatanyije na Kanye West itigeze igira icyo ibivugaho.

Imitungo ikomeye afite nk’uko ikipe ye yabitangaje irimo miliyoni $81 abarirwa mu miturirwa afite n’izindi $21 z’ubutaka, impapuro zigaragaza ko label ya Kanye West yitwa Good Music nibura ifite agaciro ka miliyoni $90 ndetse na $3,845,162 na $297,050 z’imodoka n’ubworozi bye n’ibindi. Iki kinyamakuru mu mpapuro cyahawe kigaragaraza ko uyu muraperi afite umwenda wa miliyoni $100.

Nyuma y’igenzura ry’iki kinyamakuru cyagaragaje ko afite umutungo mbumbe ubarirwa muri miliyari $1.3 akaba arusha miliyoni 300 z’amadorali ya Amerika muramu we Kylie Jenner. Kanye West abaye umuraperi wa kabiri utunze miliyari nyuma yaho umwaka ushize Shawn Cater wamenyekanye nka Jay-Z; Forbes yatangaje ariwe muhanzi wa mbere mu njyana ya Hip hop ufite umutungo ubarirwa muri miliyari y’amadolari. Yanditswe na Vainqueur Mahoro



Izindi nkuru wasoma

Vigoureux wamenyekanye mu kuzamura impano z’abakinnyi bakiri bato yitabye Imana.

RIB yerekanye Abameni bamaze kwiba miliyoni 420

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yirukanye Minisitiri w'ubuzima

U Rwanda na Eswatini basinyanye amasezerano y'ubufaanye mu nzego zitandukanye

Ese agahenge u Rwanda rwumvikanye na DR Congo kaba kari kubahirizwa?



Author: Yves Iyaremye Published: 2020-04-25 18:39:28 CAT
Yasuwe: 540


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Kanye-West-yabaye-umuraperi-wa-kabiri-utunze-miliyari-yamadorali.php