English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kapiteni w’Amavubi, Djihad Bizimana yabonye ikipe nshya.

Bizimana, wabaye umukinnyi ngenderwaho hagati mu kibuga cya Kryvbass kuva yagerayo mu mpeshyi ya 2023, yatangaje aya makuru ku gicamunsi cyo ku wa Kane, tariki ya 6 Gashyantare 2025, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

Mu butumwa bwe, yashimiye byimazeyo ubuyobozi bw’ikipe, abakinnyi bagenzi be n’abafana, abifuriza ibyiza mu rugendo rwabo rwa ruhago. Nyuma y'iminota mike, Al Ahli Tripoli yahise imutangaza nk’umukinnyi mushya w’iyo kipe.

Bizimana Djihad yari asanzwe ari umukinnyi w’ingenzi mu ikipe ya Kryvbass, aho yakiniraga mu kibuga hagati nk’umukinnyi utanga imbaraga n’ubunararibonye.

Nubwo yari akunze gutangira mu kibuga, ntiyagaragaye mu mukino wa gicuti wabaye ku wa Kane aho Kryvbass yatsinze Orebro ibitego 2-1, bikaba byahise bihuza n’itangazwa ry’inkuru yo gutandukana na yo.

Mu gusinyira Al Ahli Tripoli, Bizimana azasanga mugenzi we mu ikipe y’igihugu, Manzi Thierry, usanzwe akinira iyo kipe yo muri Libya. Ibi bikaba byitezweho kongera imbaraga no gutanga ubunararibonye ku ikipe nshya ya Bizimana, mu gihe anitegura gukomeza guhagararira Amavubi mu marushanwa atandukanye.

Uyu ni undi Munyarwanda wiyongereye ku rutonde rw’abakina hanze, cyane muri shampiyona yo muri Libya, ikomeje kureshya abakinnyi bo mu karere.

Bizimana azanye ubunararibonye buhambaye, kuko uretse Kryvbass, yanakiniye amakipe atandukanye akomeye arimo Waasland-Beveren yo mu Bubiligi ndetse na APR FC yo mu Rwanda, aho yanahesheje igikombe cya shampiyona.

Abafana b’Amavubi n’abakurikiranira hafi umupira w’amaguru mu Rwanda bariteze ko izi mpinduka zizamwongerera imbaraga no kumufasha gukomeza kuba umukinnyi w’ingenzi mu ikipe y’igihugu.



Izindi nkuru wasoma

Myugariro wa Mbere ku Isi, Sergio Ramos yasinyiye ikipe ikomeye muri Mexique.

Kapiteni w’Amavubi, Djihad Bizimana yabonye ikipe nshya.

ITANGAZO RYA BIZIMANA Kobizoba RISABA GUHINDURA AMAZINA

Nyamasheke: Umuturage yabonye magazine irimo amasasu.

Kiyovu Sports mu marembera? Imiyoborere mibi n’imyenda bishingiye ku gusenyuka k w’ikipe.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-07 07:45:48 CAT
Yasuwe: 32


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kapiteni-wAmavubi-Djihad-Bizimana-yabonye-ikipe-nshya.php