English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Karongi: Meya  n’abambari be 14 bo mu nzego zinyuranye z’ubuyobozi  beretswe imiryango isohoka.

Uwari umuyobozi w’akarere ka Karongi Mukase Valenttine, n’umuyobozi wako wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Niragire Theophile na Dusingize Donatha wari perezidante w’inama njyanama basezeye ku mirimo yabo nk’abayobozi b’akarere.

Uretse Meya wa Karongi na Presidente wa Njyanama, abakozi ba One Stop Center, abiganjemo abo mu ishami ry’imyubakire, abarimo n’abo mu miyoborere myiza y’abaturage, hari n’abandi 14 bamaze kweguzwa kubera imikorere mibi.

Amakuru agera ku Ijambo.net n’uko aba bose basezeye kuri uyu wa gatanu, tariki 15 Ugushyingo 2024.

Ku murongo wa telephone twagerageje kuguvugisha Ngarambe Vedaste, visi perezida w’inama njyanama adutangariza ko atwaye imodoka  ko aza kutuvugisha birambuye nyuma ,gusa yahamije aya  makuru avuga ko basezeye ku nshingano za bo.

Mu mpera z’ukwakira 2023 nibwo uwari umuyobozi w’aka karere yirukanwe n’inama njyanama bamushinja kumugira inama ntazikurikize.

Tariki 27 Nzeri 2019, ni bwo komite nyobozi yari iyoboye karongi yatorewe isimbuye abari baherutse kwegura, bivuze ko n’abari bayisigayemo bagiye.

Aka karere kandi kameze iminsi kavugwamo amakuru atari meza aho hagaragaye ibibazo by’ingengabitekerezo.

Iyi nkuru turacyayisasanura turayibagezaho kuburyo burambuye.

Yanditswe na Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Perezida Tshisekedi yavuguruye inzego za gisirikare.

Rubavu: Imiryango 56 yabanaga bitemewe n'amategeko yasezeranye. (Amafoto)

GASABO: Polisi yafashe 2 bakurikiranyweho kwiyitirira inzego no kwiba abaturagebakoresheje kiboko.

Bugesera: Meya yagaragaje ibikwiye kwibandwaho mu mpera z’umwaka 2024.

Imiryango iharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yihuje.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-15 18:37:59 CAT
Yasuwe: 63


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Karongi-Meya--nabambari-be-14-bo-mu-nzego-zinyuranye-zubuyobozi--beretswe-imiryango-isohoka.php