English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kera kabaye Francis Kaboneka yongeye kugaruka muri Politike y'u Rwanda

Ku wa Gatatu tariki ya 22 Gicurasi inama y'Abaminisitiri yarateranye muri Village Urugwiro  iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ishyira mu myanya abayobozi batandukanye barimo na Francis Kaboneka wari umaze igihe kirere  asa naho yacecetse muri Politike y'u Rwanda.

Kaboneka yagizwe Komiseri muri Komisiyo y'igihugu y'Uburenganzira bwa muntu  ndetse na mugenzi we Tuyizere Thadee nawe agirwa Komiseri muri iyo Komisiyo.

Kaboneka yabaye Minsitiri w'Ubutegetsi bw'igihugu kuva mu 2014 kugeza mu 2018 yanabaye Umudepite mu nteko Inshinga Amategeko n'indi mirimo itandukanye.

Iyo nama kandi yemeje Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda barimo Brigadier Gen Mamary Camara Ambasaderi wa Repubulika ya Mali mu Rwanda ufite ikicaro i Kigali, Alxanfder Polyakov Ambasaderi wa  Guverinoma Yunze Ubumwe y'Uburusiya mu Rwanda na Erenest Y.Amporful akaba ariwe uhagarari ye Ghana mu Rwanda unafite ikicaro i Kigali.

 



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO URI BURERA MURI RUREMBO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHERERE RUREMBO MURI BURERA

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUHANGO MURI RUSTIRO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UHEREREYE CYABARARIKA MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-23 02:13:19 CAT
Yasuwe: 253


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kera-kabaye-Francis-Kaboneka-yongeye-kugaruka-muri-Politike-yu-Rwanda.php