English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kigali Night Run siporo yatanze ibyishimo bidasanzwe ku Banyarwanda n’Abanyamahanga

 

Siporo yiswe Kigali Night Run yatanze ibyishimo bidasanzwe mu mugi wa Kigali cyane ko yitabiriwe n’Abaturage b’ingeri zose ba abanyarwanda cyangwa abanyamahanga.

ni siporo yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa  14 Ukuboza 2022,ku matara amurika mu Umujyi wa Kigali abo,bahuriye mu mihanda ya Kimihurura bakora siporo iba mu masaha y’umugoroba izwi nka "Kigali Night Run".

 

Iyi siporo yatangiye ahagana saa Moya z’umugoroba, yateguwe na Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’izindi nzego zirimo, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) n’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubi mu Rwanda (RAF).

Yateguwe mu gihe kuva ku itariki ya 13 kugeza ku ya 15 Ukuboza 2022, mu Rwanda hari kubera Inama Mpuzamahanga mu by’Ubuvuzi, CPHIA2022, yahurije hamwe abashakashatsi, abategura politiki n’abagenerwabikorwa mu rwego rw’ubuzima.

Aba bitabiriye iyi nama bafashe iya mbere muri siporo yiswe "Kigali Night Run" bunganirwa n’abanyarwanda nabo baje ari benshi.

Umunyamabanga Uhoraho w’Umusigire muri Minisiteri ya Siporo, Uwiringiyimana Callixte; Umuyobozi wa Siporo w’Umusigire muri iyi Minisiteri, Munyanziza Gervais; Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ibikorwaremezo n’Imiturire, Dr Mpabwanamaguru Mérard na Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku maguru mu Rwanda [RAF], Lt. Col (Rtd) Kayumba Lemuel, bari mu bitabiriye iyi siporo.

Nyuma yo gukorera siporo ngororangingo imbere ya Kigali Height babifashijwemo n’abatoza, abitabiriye iyi siporo bakoze intera y’ibilometero 5,4 mu muhanda wa Kigali Height- Kimihurura Park- KCC ku ruhande rwo mu Rugando no kuri Ambasade y’u Buholandi, bongera guhirira hamwe kuri Kigali Height bakora siporo ngororangingo mbere yo gusoza.

Nubwo ubwitabire bw’abakoze iyi siporo ya nijoro butari hejuru kubera ko amasaha yayo yageze abenshi bakiri mu nama, abayitabiriye bishimiye uko yagenze ndetse basanga yajya iba kenshi.

Davida Allen wo muri Australia ni umwe mu bitabiriye Kigali Night Run kuri uyu wa Gatatu. Yabwiye IGIHE ko yishimiye "uburyo abantu bahurira hamwe bagakora siporo ndetse bakanyura mu mihanda ituje."

Yongeyeho ko nubwo nta gihe kinini amaze mu Rwanda ariko yamaze kuhiyumva ndetse yishimira uburyo Abanyarwanda bagira urugwiro.

Habineza Lionel na we wari muri iyi siporo, yavuze ko nubwo yabaye mu mibyizi bitamubujije kuyitabira kuko siporo ibafasha kugabanya umunaniro baba bakuye mu kazi.

Ati "Ni isiganwa riba rije rikenewe kuko biradufasha cyane. Bigiye biba buri cyumweru byaba ari byiza kurushaho."

Kigali Night Run iri mu bikorwa bitegurwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa politiki ya siporo igamije gufasha Abanyarwanda gukora siporo kugira ngo bagire ubuzima bwiza birinda indwara zitandukanye.

 

 



Izindi nkuru wasoma

Kigali:Abantu batatu baguye mu mpanuka y’Imodoka abandi barakomereka

Azam FC yasesekaye i Kigali (Amafoto)

Perezida Kagame yashyizeho Abajyanama batandatu b'umujyi wa Kigali

Devis Manzi ukekwaho kuriganya Abanyarwanda asaga miliyoni 10$ agiye kuburanishwa

Mfite ibyishimo byo kongera kubayobora-Perezida Kagame nyuma yo kurahira



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2022-12-15 06:49:58 CAT
Yasuwe: 220


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kigali-Night-Run-siporo-yatanze-ibyishimo-bidasanzwe-ku-Banyarwanda-nAbanyamahanga.php