English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kigari:Hamuritswe Bisi 100 zitwara abagenzi zari zimaze igihe zitegerejwe

Mu Rwanda hageze Bisi 100 zitwara abagenzi zari zitegerejwe mu mujyi wa kigali zikaba zitezweho gutuma abagenzi bakorera ingendo muri uyu mujyi bahabwa serivise inoze.

Izi Bisi zije nyuma y'izindi bisi 20 zagejejejwe mu Rwanda m'Ukwakira uyu mwaka zigahita zitangira gutwara abagenzi.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa remezo (MININFRA) yatangaje ko mu Rwada hazaba hagejejwe izindi bisi 100 bitarenze muri Mutarama 2024 muri ahunda yo gutuma abaturage bakora ingendo zabo mu buryo bwihuse.

Leta y'u Rwanda yatangaje ko mu bugenzuzi bwakozwe basanze mu mujyi wa Kigali habura Bisi 305 ,ariko ubwo Bisi 200 zizaba zimaze kugezwa mu Rwanda ikibazo cyizaba giyangiye kugabanuka.

Umuvugizi wa Guverinoma w'ungiririje Alain Mukurarinda mu kiganiro yagiranye na Kigali Today yatangaje ko ubu Bisi 100 zari zitegerejwe zose zamaze kuhagera

Ati"Bisi 100 zose zamaze kuhagera hari 40 zageze hano kuwa 27 Ugushyingo hari n'izindi 60 zahageze kuwa 2 Ukuboza,zose zirabitswe kugirango zibone abazigura ndetse n'ibyangombwa byazo kuko zose zizagurwa n'abikorera ku giti cyabo.

Jimmy Gasore Minisitiri w'ibikorwa remezo yatangaje ko zose zahageze ko ubu ziparitse kuri RITCO i Nyamirambo  ko hategerejwe ko abikorera bazisaba bakazihabwa bagatangira kuzikoresha.

Ati"Leta yorohereza abashaka kuzibona binyuze muma Banki,hari ababisabye, ubu icyo turi gukora n'ukugenzura abujuje ibisabwa bakazatangira kuzihabwa mu gihe cya vuba,turabizeza ko nyuma ya Noheri abambere bazaba batangiye kuzihabwa"

MININFRA Yatangaje ko nubwo  izi Bisi zizahabwa abikorera ntawemerewe kugura bisi zirenze  20 icyarimwe. Izi Bisi zagejejwe mu Rwanda  byitezwe ko zizagabanya ikibazo cy'abagenzi baburaga imidoka bigatuma bamara muri gare igihe kinini.  

Yanditswe na Elysee Niyonsenga



Izindi nkuru wasoma

DRC: Imfungwa 129 zimaze gupfira muri gereza ya Makala

Goma:Havumbuwe ikirundo cy'intwaro zari zitabwe mu butaka

APAKAPE-RUTSIRO:ITANGAZO RYO GUPIGANIRA AMASOKO YO KUGEMURA IBIKORESHO BY'IGIHEMBWE CYA MBERE

Goma:Abantu 8 biciwe mu modoka itwara abagenzi

E.S CYIMBILI-RUTSIRO/ ITANGAZO:ISOKO RYO KUGUMURA IBIRIBWA BY'IGIHEMBWE CYA MBERE 2024+2025



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-12-20 09:19:44 CAT
Yasuwe: 127


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/KigariHamuritswe-Bisi-100-zitwara-abagenzi-zari-zimaze-igihe-zitegerejwe.php