English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kivu Beach Expo & Festival 2025 izanye udushya twinshi

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu  wa Gatanu tariki ya 27 Kamena 2025 mu Karere ka Rubavu, Ikigo YIRUNGA Ltd ku bufatanye n’Intara y’Iburengerazuba cyatangaje ku mugaragaro gahunda y’iserukiramuco rikomeye ryiswe Kivu Beach Expo & Festival 2025, rizazenguruka uturere dutanu dukora ku kiyaga cya Kivu.

Iki kiganiro cyitabiriwe n’ibitangazamakuru bikomeye byo mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), cyari kigamije kumenyekanisha ku mugaragaro gahunda y’iri serukiramuco n’imurikabikorwa rizamara iminsi 41, rizanyura mu turere twa Rubavu, Rutsiro, Karongi, Rusizi na Nyamasheke.

Nk’uko byasobanuwe na Bwana Iyaremye Yves, Umuyobozi Mukuru wa YIRUNGA Ltd akaba ari nawe wateguye iki gikorwa, Kivu Beach Expo & Festival 2025 ni igitekerezo cyatekerejwe hagamijwe guhuza ubuzima bw’Abanyarwanda n’abashyitsi baturutse impande zose z’isi, binyuze mu bikorwa by’imyidagaduro, ubukerarugendo, ubucuruzi n’umuco.

Yagize ati: “Turifuza guha Abanyarwanda impeshyi nziza kandi ibafitiye akamaro. Iki gikorwa kizaba urubuga rwo gusabana, kwidagadura, kumurika ibikorerwa iwacu no gusangiza amahirwe yo ku kiyaga cya Kivu amahanga yose.”

Iri serukiramuco rizatangira ku wa 3 Nyakanga risozwe ku wa 31 Kanama 2025, rikazajya ribera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

Mu rwego rwo gushimisha no kurushaho kwita ku banyamahirwe bazitabira iri serukiramuco, hateguwe ibitaramo bikomeye bizasusurutsa abitabira buri munsi, aho hateguwe abahanzi bakomeye b’ibyamamare bo mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abo bahanzi bazaririmba mu turere dutandukanye twagarutseho haruguru, bagaragaze umuco n’impano binyuze mu muziki w’umwimerere n’igezweho. Ibi bitaramo biteganyijwe ko bizaba ibihe by’amateka, bizafasha gukurura ba mukerarugendo no guteza imbere impano z’urubyiruko rwo mu karere.

Ibi bikorwa byose bizaherekezwa n’amaserukiramuco yo kumurika ibikorerwa mu turere dukora ku kiyaga cya Kivu, hagamijwe guteza imbere ibirango bya "Made in Rwanda", no gukangurira urubyiruko kwihangira imirimo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, abategura iki gikorwa batangaje ko kizagira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’Intara y’Iburengerazuba, binyuze mu kongera amahirwe y’ishoramari, ubukerarugendo n’itumanaho ryambukiranya imipaka. Biteganyijwe ko kizakurura abantu ibihumbi buri munsi, by’umwihariko ba mukerarugendo baturutse muri RDC no mu bindi bihugu byo mu karere.

Kivu Beach Expo & Festival 2025 si igikorwa cy’imyidagaduro gusa, ahubwo ni urubuga nyarwo rwo guhura, gusangira ibitekerezo, guhanga udushya no gusigasira umuco n’ubusabane bw’abatuye akarere. Ni n’amahirwe yihariye yo gukangurira abaturage kugira uruhare mu iterambere ryabo, babinyujije mu kumenyekanisha ibyo bakora no kwagura amasoko y’ibyo bategura.

Nsengimana Donatien |Ijambo.net

 



Izindi nkuru wasoma

Kivu Beach Expo & Festival 2025 izanye udushya twinshi

Kivu y’Amajyepfo mu marira n’amaraso: M23 na Wazalendo mu ntambara nshya y’amabombe

Izajya ihabwa n’abakivuka:Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

KIVU BEACH EXPO & FESTIVAL 2025: Impeshyi idasanzwe ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu

UEFA Europa League 2024-2025: Tottenham Hotspur yegukanye igikombe nyuma y’imyaka 17



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-06-27 19:39:19 CAT
Yasuwe: 125


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kivu-Beach-Expo--Festival-2025-izanye-udushya-twinshi.php