English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ku myaka 26, Chombo Lesego wabaye Miss Botswana yagizwe Minisitiri.

Chombo Lesego wegukanye ikamba rya Miss Botswana n'irya Miss World Africa yagizwe Minisitiri w'Urubyiruko n'Uburinganire muri iki gihugu.

Ni inshingano yahawe na Perezida wa Botswana, Duma Boko kuri uyu wa Mbere tariki 11 Ugushyingo 2024.

Perezida Bako yavuze ko yahaye izi nshingano uyu mukobwa kugira ngo ibyo urubyiruko ruvuga cyangwa ruganiraho bive mu magambo ahubwo bijye mu bikorwa.

Uyu mukobwa w'imyaka 26 y'amavuko, yari n'umukandida mu Inteko Ishinga Amategeko ya Botswana.

Urugendo rwa Chombo Lesego.

Chombo Lesego  yakuriye mu muryango wa Matswanageng na Ditebo Chombo wamubereye ikiraro cy'aho ageze ubu.

Kuva akiri muto, uyu mukobwa yagaragaje ko arangamiye guharanira ubutabera ndetse na Serivisi nziza kuri bose.

Ibi nibyo byatumye ahitamo kwiga amategeko muri Kaminuza ya Botswana.

Mu rugendo rw'amashuri rwe, uyu mukobwa yagaragaje umuhate udasanzwe, ndetse yagiye agira uruhare mu bikorwa byahurizaga hamwe abakobwa banyuranye, haba mu gukora ku mushinga ye n'iy'abandi.

Nyuma yo gusoza amasomo ye, uyu mukobwa yabaye Umunyamategeko mu Rukiko Rukuru rwa Botswana.

Urugendo rwe mu marushanwa y'ubwiza rwatangiye mu 2012 ubwo yegukanaga ikamba rya 'Queen Esther'.

Mu 2017 yegukanye ikamba rya Miss Women Empowerment.

Mu 2022 yegukanye ikamba rya Miss Botswana, kuva icyo gihe ubuzima bwe bwarahindutse.

Byatumye ashinga umuryango utegamiye kuri Leta yise 'Lesego Chombo Foundation' ugamije gufasha urubyiruko rutishoboye binyuze mu mishinga y'abo.

Muri uyu mwaka yitabiriye Miss World ndetse abasha kwegukana ikamba rya Miss World Africa.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Umukecuru w'imyaka 56 y’amavuko yapfiriye mu mugezi wa Muhuta.

Couple ya Angelina Jolie na Brad Pitt igiye gutandukana nyuma y’imyaka 8 iri kuburanwaho.

Séraphin Twahirwa w’imyaka 66 wahamijwe ibyaha bya Jenoside yapfiriye muri gereza.

Imyaka 20 irashize tsunami yibasiye umunsi wa Boxing Day wahitanye 230 000 mu bihugu icumi.

Pasiteri wo mu itorero rya Angilikani wishe atwitse umugore we yakatiwe gufungwa imyaka 12.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-12 08:18:10 CAT
Yasuwe: 92


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ku-myaka-26-Chombo-Lesego-wabaye-Miss-Botswana-yagizwe-Minisitiri.php