English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
#Kwibuka26 : Knowless yunamiye umuryango we wishwe muri Jenoside


Ijambonews. 2020-04-15 16:01:37

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhanzikazi Butera Knowless yunamiwe umuryango we wishwe muri Jenoside ku itariki nk’iyi 15 Mata .

Uyu muhanzikazi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Knowless yunamiye umuryango we wishwe ku itariki ya 15 Mata 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagize ati“15.04.1994.

Umurango ndawibuka(bigaragazwa na buji yashyizeho), ndacyawukunda kandi ndabakumbuye.”

"Butera Knowless ubwo yashyiraga ibi kuri Instagram yifashishije ifoto y’umuryango we iherekezwa n’urutonde rw’amazina agera kuri 13 avuga ko arimo kubibuka.

Knowless yunamiye ndetse anibuka umuryango we wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nyuma y’uko ku wa mbere tariki ya 13 Mata 2020 mu Rwanda hasojwe icyumweru cy’icyunamo ariko ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bikaba bigikomeje mu gihe cy’iminsi 100.

U Rwanda ruribuka ku nshuro ya 26 Jenosie yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, mu minsi ijana gusa yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zirenga miliyoni imwe zishwe amahanga arebera.

Knowless yunamiye umuryango we bishwe kuri iyi taliki mu 1994

Yanditswe na Vainqueur Mahoro



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA II UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

DRC: Amasu n’ibiturika byinshi byongeye kumvikana muri Rutshuru.



Author: Ijambonews Published: 2020-04-15 16:01:37 CAT
Yasuwe: 581


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Kwibuka26--Knowless-yunamiye-umuryango-we-wishwe-muri-Jenoside.php