English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Lil Danger na Dumbastar bihuje bakora indirimbo bise “Ndinda abo bana” ikangura bamwe mu baraperi


Ijambonews. 2020-06-05 15:16:34

Abasore babiri Lil Danger na Dumbastar bamaze kumenyekana cyane mu njyana ya Hip Hop bahurije hamwe imbaraga bakora indirimbo bise “ Ndinda abo bana” akaba ari indirimbo bavuga ko bakoze bagamije gukangurira bagenzi babo kubaha iyi njyana.

Ni indirimbo umusore Lil Danger agaragarizamo ko bamwe mu baraperi bafata injyana ya Hip hop bakayivangavanga uko bishakiye, bagakwiye gufata umwanya wo gutuza bakitekerezaho bakabanza bafatira isomo ku baraperi babishoboye aho gukomeza kwerekeza injyana habi.

Ni mu gihe Dumbastar we aririmba asa naho yiyama buri wese witiranya injyana ya Hip Hop n’Ibitekerezo bye bwite bigatuma yandika indirimbo yumva ko ari Hip hop ya nyayo kandi mu byukuri ntaho bataniye no gukora icyo bita kuvanga amasaka n’amasakaramento.

Mu kiganiro aba basore bagiranye n’umunyamakuru wa Ijambo.net babanje kwibutsa abakunzi babo ko bakwiye kumva neza umutwe w’indirimbo yabo, byaba n’akarusho bakumva amagambo ayigize.

Dumbastar yagize ati” Hari abumva ko kuba twararirimbye ngo “ Ndinda abo bana”ari abakobwa twavugaga ariko siko bimeze ahubwo turikwamagana abakora injyana ya Hip hop biyita abahanga kandi ibyo bakora ntaho bihuriye n’injyana nyakuri twese tuzi”.

Aba basore basanzwe bafitanye n’indi ndirimbo bakoranye bise “ Kidaho yanjye” akaba ari ndirimbo yakunzwe na benshi cyane cyane abatuye intara y’Amajyaruguri byumwihariko urubyiruko rwo mu murenge wa Cyanika.

Iyi ndirimbo Kidaho yanjye, ni imwe mu ndirimbo zatumye izina aba basore bafite rigera aho rigeze magingo aya.

Aba basore bombi babwiye Ijambo.net ko bagikomeje gutambutsa ubutumwa butandukanye bufitiye rubanda inyungu babinyujije mu ndirimbo bagenda bashyira hanze.

Banasabye abakunzi b’umuziki wabo gukomeza kubashyigikira kuko ibyo bakora babikora kubera urukundo bafitiiye abakunzi babo, ndetse n’abakunzi b’umuziki Nyarwanda muri rusange.

Abaraperi Lil Danger na Dumbastar

Umuraperi Dumbastar bakunze kwita Caguwa

Umuraperi Lil Danger 

https://youtu.be/1iOKWddD_I8 plz share comment and subscribe is the important GOD BLESS you 🙏🙏🙏



Izindi nkuru wasoma

Barack Obama yashize hanze urutonde rw'indirimbo zamunyuze mu mpeshyi ya 2024

DRC:Umunyamabanga mukuru w'ishyaka rya Tshisekedi bamweguje ababera ibamba

Gucuranga indirimbo ya Sudani mu cyimbo cy'iya Sudani y'Epfo byafashwe nk'agasuzuguro

Rubavu:Indwara y'ubushita bw'inkende ntabwo izwi habe na gato n'abakora ubucuruzi nyambukinyamipaka

Uganda:Abagerageje gukora imyigaragambyo bamwe batawe muri yombi



Author: Ijambonews Published: 2020-06-05 15:16:34 CAT
Yasuwe: 1315


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Lil-Danger-na-Dumbastar-bihuje-bakora-indirimbo-bise-Ndinda-abo-bana-ikangura-bamwe-mu-baraperi.php