English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Loni yambitse Ingabo z'u Rwanda imidari y'ishimwe

Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'umuryango w'abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA) zambitswe imidari y'ishimwe kubera ibikorwa by'indashikirwa zimaze gukora muri icyo gihugu.

Ibirori byo kwambika izo ngabo imidari byabaye ku wa Kane tariki ya 20 Kamena 2024 ahitwa Bossembele muri Perefegitura ya OMBERA M'POKO ahasanzwe hari ibirindiro bya Rwabat-2.

Ni umuhango wayobowe na Maj Gen Luis Manuel Ricardo Monsat Umuyobozi wungirije  ukuriye ingabo za Loni zishinzwe kugarura amahoro muri Santrafurika .

Maj Gen Luis  yashimiye uruhare rw'ingabo z'u Rwanda mu kugarura amahoro n'ituze muri iki gihugu.

Ati"Uyu munsi turazirikana uruhare rwanyu mu butumwa bufitiye akamaro abaturage ba Repubulika ya Santrafurika.Ni muri urwo rwego mbashimira uruhare rwanyu mu kugarura amahoro mu Karere kanyu mushinzwe,Ubunyangamugayo bwanyu buri ku rwego rwo hejuru.Ikinyabupfura ubwitange  no kwigomwa n'ubunyamwuga mu kazi kanyu cyane muri aka gace mushinzwe.

Umuyobozi w'ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'umuryango w'abibumbye muri Repubulika ya Santrafurika ,Lt PC Ruyange yashimye inkunga y'Ubuyobzi bwa MINUSCA, guverinoma y'iki gihugu hamwe n'izindi ngabo bafatanya yizeza ko bazakomeza gukorana umurava no kurangwa n'indangagaciro.

Lt PC Ruyange  Kandi yashimiye ingabo z'u Rwanda kubera ubwitange zagaragaje ku gukora inshingano zishinzwe kandi yizeza abari aho ko ingabo z'u Rwanda ziteguye kuzamura ibendera ry'umuryango w'abibumbye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

 

 



Izindi nkuru wasoma

U Rwanda rwifatanyije na Qatar nyuma y’igitero cya Misile Iran yarashe ku Kigo cya Gisirikare

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda Kigali-Gakenke, ubu nturi nyabagendwa

Izajya ihabwa n’abakivuka:Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Uko Perezida Ndayishimiye akomeje kugambanira u Rwanda aha indaro abashaka kurusenya

Abarimo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran baguye mu gitero kidasazwe cyagabwe na Israel



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-21 12:31:15 CAT
Yasuwe: 299


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Loni-yambitse-Ingabo-zu-Rwanda-imidari-yishimwe.php