English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Madebeats yishimiye  gukorana na Teddy Riley uzwi cyane  muri Blackstreet

Madebeats  ni umwe  mu batunganya umuziki mu Rwanda ari mu byishimo bikomeye  nyuma yo kwemeranya imikoranire na Teddy Riley uri mu bikomerezwa by’umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Avuga ko yabanje kumubona yamukundiye amafpoto ku rukuta rwe rwa Instagram bira munezeza nk’uko  igitangazamakuru Igihe cyibivuga mu kiganiro bagiranye.

Ati “Ntabwo nari nzi ko akurikira ibikorwa byanjye, natunguwe no kubona atangiye gukunda amafoto yanjye kuri Instagram mpita mbona ko abizi. Namwandikiye mushimira kuba ankurikira ambwira ko yamenye ibyo nkora.”

Nyuma yo kuganira na Teddy Riley  yahise amwoherereza indirimbo yakoze kuri album yise ‘Made in Kigali’.

Madebeats ahamya ko Teddy Riley yayikunze ku buryo bahise baniyemeza gukorana ku yindi ikurikiyeho.

Ati “Hari album yiganjemo indirimbo zifite umwimerere w’umuziki gakondo, iyo niyo twaganiriye ko twakoranaho kandi yemeye kumfasha ibishoboka byose.”

Madebeats avuga ko mu gihe azaba ari gukora kuri iyi album aziyambaza Teddy Riley akamufasha mu bumenyi afite mu bijyanye n’umuziki.

Teddy Riley aherutse mu Rwanda mu 2020 aho yasuye ibikorwa bitandukanye birimo n’ishuri rya muzika rya Nyundo.

Ubusanzwe uyu mugabo w’Umunyamerika yitwa Edward Theodore Riley. Ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo, akaba anazitunganya. Azwi cyane nk’umwe mu batangije injyana ya New Jack Swing, yamamaye cyane muri Amerika no ku Isi yose mu myaka ya 1980.

Mu 1987 yari ari umwe mu bagize itsinda rya Guy, yari ahuriyemo na Aaron Hall na Timmy Gatling.

Nyuma yo gukora album ya kabiri y’iri tsinda afatanyije n’uwitwa The Future bakoze kuri album ya Michael Jackson ya munani yitwaga ‘Dangerous’ yagiye hanze mu 1991, ikaza no gukundwa bihambaye.

Teddy Riley yaje gutandukana na bagenzi be babanaga muri Guy, ajya mu bindi by’umuziki ndetse mu mpera za 1991 ashinga irindi tsinda ryitwaga Blackstreet.

Iri tsinda ryakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Don’t Leave Me” yagiye hanze mu 1997, “No Diggity” yagiye hanze mu 1996, bakoranye na Dr. Dre na Queen Pen n’izindi. Iri tsinda ryasenyutse mu 2011 rikajya ryongera rikihuza.

 

 

Isoko: Igihe



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA II UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

DRC: Amasu n’ibiturika byinshi byongeye kumvikana muri Rutshuru.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-02-28 15:49:54 CAT
Yasuwe: 192


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Madebeats-yishimiye--gukorana-na-Teddy-Riley-uzwi-cyane--muri-Blackstreet.php