English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Mama wa Diamond yahaye umugisha urukundo rwa Diamond  na Zuchu

 

Hashize igihe kitari gito havugwa urukundo hagati ya Zuchu na Diamond, kubera imyitwarire bagaragazaga ndetse bigashimangirwa n’abantu baba hafi yabo, kuri ubu nyina wa Diamond Platnumz yamaze guha umugisha urukundo rw’abo bombi,

720

Umubyeyi wa Diamond (Uri hagati), yashyigikiye urukundo rw’umuhungu we na Zuch

N’ubwo mu bihe bitandukanye Zuchu na Diamond bagiye bahakana amakuru yabavugagaho ko bakundana, bo bakavuga ko bahuzwa n’akazi cyane ko Zuchu asanzwe afashwa n’inzu ya Wasafi, imwe muri sosiyete zikomeye mu myidagaduro ya Diamond.

Gusa amakuru y’urukundo rwa Diamond na Zuchu yabaye nk’ajya ku karubanda binyuze kuri ba nyir’ubwite, ubwo Zuchu yagiraga isabukuru y’amavuko.

Icyo gihe Diamond yaramutatse, ndetse avuga ko ntawe umumurutira kandi ko iteka azahora amukunda, ndetse aya magambo ayaherekeresha amafoto menshi ya Zuchu ndetse n’amashusho amwicayeho banasomana byimbitse.

720

Ibi by’urukundo rwa Diamond na Zuchu byabaye nk’ibitakiri ibihuha nyuma y’uko bibaye nk’ibihabwa umugisha na Sanura Kasim, nyina wa Diamond, ubwo na we yifurizaga Zuchu isabukuru nziza y’amavuko.

Ati “Nkwifurije kurambana imigisha myinshi mukazana wanjye Zuchu”.

Ibinyamakuru byo muri Tanzaniya byatangaje ko nyuma y’amagambo ya nyina wa Diamond kuri Zuchu agaragaza amahirwe adasanzwe uyu mukobwa agize mu rukundo rwe na Diamond, cyane ko abandi bakobwa bose bakundanye na Diamond batigeze bishimirwa n’uyu mubyeyi.

 

yanditswe na Adolphe Mukeshimana



Izindi nkuru wasoma

The Ben yasabye imbabazi Mama we nyuma yo gushyira hanze inda y’imvunsti.

Rubavu: Guverineri yahaye umurongo ikibazo cy’ingutu cyari kimaze imyaka 15 cyarananiranye.

Jacky wamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera gushyira hanze amafoto yambaye ubusa yafunzwe.

Ibyamamare byo muri Nigeria biyobowe na Ruger ndetse na Victony bategerejwe i Kigali.

USA: Perezida Joe Biden yahaye imbabazi umuhungu we Hunter Biden.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2022-11-29 19:32:50 CAT
Yasuwe: 293


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mama-wa-Diamond-yahaye-umugisha-urukundo-rwa-Diamond--na-Zuchu.php