English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Mbappe yambuye Cristiano agahigo ubwo yakirwaga nk'umukinnyi mushya muri Real Madrid

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Nyakanga Rutahizamu w'Umufaransa Kylian Mbappe yarekanywe nk'umukinnyi mushya muri Real Madrid ndetse ahita asinya amasezerano agomba kumara imyaka itanu.

Sitade ya Santiago Bernabeu yakiriye abarenga  ibihumbi 85 bari baje kwihera ijisho iki gikorwa,Mbappe yahise yambura Cristiano Ronaldo agahigo yari afite ko kuba yarakiriwe n'abarenga ibihumbi 80.

Uyu muhango witabiriwe n'abantu batandukanye barimo  Zinedine Zidane wamujyanye gusura iyi kipe ubwo yari afite imyaka 12.

Ubwo yari amaze kwerekanwa nk'umukinnyi mushya wa Real Madrid, Mpappe yavuze ko noneho inzozi ze zibaye impamo.

Ati"Uyu munsi inzozi zanjye zibaye impamo.Ndishimye cyane.Narose Real Madrid igihe kinini uyu munsi nkabije inzozi.Iyi ni ikipe ya mbere ku isi.Ndashaka gutsinda ,ndashaka kwandikana amateka n'iyi kipe.

Amakuru ava muri iyi kipe avuga ko uyu mukunnyi w'imyaka 25  ariwe uzajya uhembwa amafaranga menshi aruta ayahabwaga Bellingham na Vinicius bahabwaga angana na miliyoni 10,3 z'Amayero buri mwaka.

 

 

 



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO URI BURERA MURI RUREMBO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHERERE RUREMBO MURI BURERA

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUHANGO MURI RUSTIRO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UHEREREYE CYABARARIKA MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-16 17:08:18 CAT
Yasuwe: 99


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mbappe-yambuye-Cristiano-agahigo-ubwo-yakirwaga-nkumukinnyi-mushya-muri-Real-Madrid.php