English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Bwa mbere mu mateka u Rwanda ruje ku mwanya mwiza ku Isi.

U Rwanda rwaje ku mwanya wa 43 ku Isi mu bihugu 180 byarwanyije ruswa ku gipimo gishimishije mu Cyegeranyo cy'Ubushakashatsi Ngarukamwaka ku miterere ya Ruswa ku rwego rw'Isi, CPI 2024.

Ni ubwa mbere mu mateka, u Rwanda rugize uyu mwanya aho rufite amanota 57%.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa gatatu ku Mugabane wa Afurika nyuma ya Seychelles na Cabo Verde.

Mu 2023, u Rwanda rwari ku mwanya wa 49 n'amanota 53% mu gihe muri Afurika rwari urwa kane.

Kwiyongera kw’amanota y’u Rwanda byerekana ko gahunda za Leta zigamije gukumira no kurwanya ruswa zirimo gutanga umusaruro. Ni ingaruka z'ubuyobozi bunoze, imiyoborere myiza, n’ubushake bwo guhashya ruswa mu nzego zitandukanye.



Izindi nkuru wasoma

Perezida Kagame yakiriye Dr. Akinwumi wayoboye Banki Nyafurika Itsura Amajyambere

U Rwanda rwifatanyije na Qatar nyuma y’igitero cya Misile Iran yarashe ku Kigo cya Gisirikare

REB yasabye abarimu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside binyuze mu kwigisha amateka nyayo

Rubavu: Minisitiri Sebahizi yaburiye abashoramari mbere y’uko isoko rinini rifungurwa

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda Kigali-Gakenke, ubu nturi nyabagendwa



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-11 11:18:38 CAT
Yasuwe: 171


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mbwa-mbere-mu-mateka-u-Rwanda-ruje-ku-mwanya-mwiza-ku-Isi.php