English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Menya ibyo umuhanzi  Albert wasibishije indirimbo ya Bwiza na The Ben kuri YouTube yatangaje.

Umuhanzi Niyonkuru Albert uzwi nka Albito wasibishije indirimbo ‘Best Friend’ ya Bwiza na The Ben kuri YouTube, yavuze ko yabitewe n’uko atabashije kumvikana n’abo ashinja kumwibira igihangano, icyakora ahamya ko agiye kuganira na ba nyir’indirimbo.

Mu buryo butunguranye ku mugoroba wo ku wa 28 Ugushyingo 2024 indirimbo Best Friend ya Bwiza na The Ben yakuwe ku rubuga rwa YouTube, wareba ugasanga yarezwe n’uwitwa Albito, umuhanzi ukizamuka uvuga ko hari bimwe mu bigize indirimbo ye “Sinjye” bakoresheje bitemewe n’amategeko.

KIKAC Music isanzwe ireberera inyungu umuhanzikazi Bwiza, yahise isohora itangazo ryihanganisha abari bakunze iyi ndirimbo, bavuga ko yasibwe n’umuntu utifuza iterambere rya muzika y’u Rwanda, icyakora babizeza ko biri gukurikiranwa ku buryo isubiraho vuba.

Albito yavuze ko gusibisha iyi ndirimbo atari wo mugambi yari afite, ahubwo byatewe nuko yatwariwe bimwe mu bigize igihangano cye, hanyuma agerageje kuvugisha bamwe yari azi babigizemo uruhare nka Danny Vumbi wayanditse na Producer Loader wayikoze bakamusuzugura.

Bitewe n’uko yari abuze igisubizo kandi kugera ku bahanzi baririmbye iyi ndirimbo abona bimugoye, Albito yigiriye inama yo gusohora iyo avuga ko yari yarakorewe na Loader ari na yo nyuma bakuyemo bimwe mi bice by’injyana iyigize ashakira ubutabera kuri YouTube.

Ati “Ntabwo igitekerezo cyari ukuyisibisha rwose, ahubwo icyabaye ni uko hari bamwe mu bayigizemo uruhare negereye ngo mbereke aho nahohotewe banyakira nabi, bitewe n’uko abayikoze byari kungora kubageraho binsaba kubigenza kuriya ariko rwose si cyo cyari kigambiriwe kuko abayikoze ni abahanzi nkunda nsanzwe nanafana by’umwihariko.”

Albito avuga ko indirimbo ikivaho yakiriye telefone nyinshi zimuhamagara ndetse n’ubutumwa bugufi bw’abantu akeka ko bakorana na Bwiza cyangwa The Ben,icyakora bihurirana n’akazi ntiyabasubiza ahamya ko aho ahugukira abavugisha bagashakira umuti iki kibazo.

Abajijwe niba hari ikintu cy’umwihariko yifuza ngo iki kibazo gikemuke, Albito yagize ati “Hoya rwose nta bikomeye kuko sinawo wari umugambi, iyo biba ibyo ubanza itari bunarareho. Nabonye bampamagaye bananyandikiye, aho mpugukira ndakwizeza ko tuganira kandi ibiva mu biganiro muzabimenya.”

Best Friend ya Bwiza na The Ben ni imwe mu ndirimbo nshya zaherukaga gusohoka ndetse zakiranywe urugwiro dore ko isibwe kuri youTube mu gihe yari imaze kurebwa n’abarenga miliyoni mu gihe gito yari imaze.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Ari mu kaga gakomeye: Uwatanze amakuru kuri Kaminuza ya UR Huye ari gushakishwa uruhindu.

Undi munyamakuru arasezeye! Ibyo wamenya kuri Lorenzo wari inyenyeri kuri Radio Rwanda.

Rubavu: Menya ibyaranze igitaramo cy’amateka cyo kumurika Album ya Thomson na Fica Magic.

USA: Umuhanzikazi Nicki Minaj ukekwaho gukubita yasabiwe gutabwa muri yombi.

Menya unasobanukirwa byimbitse n’indwara ya Malariya ikomeje kwiyongera mu Rwanda.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-29 14:04:43 CAT
Yasuwe: 71


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Menya-ibyo-umuhanzi--Albert-wasibishije-indirimbo-ya-Bwiza-na-The-Ben-kuri-YouTube-yatangaje.php