English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Menya icyatumye umuhanzi  kazi  Spice Diana ataryamana na Diamond Platnumz.

Hashize igihe abakunzi b’umuziki mu Karere k’Ibiyaga Bigari bategereje indirimbo ya Spice Diana na Diamond Platnumz gusa amaso yaheze mu kirere.

Mu 2021, Spice Diana yatangiye kuba umuntu wa hafi wa WCB Wasafi byanavuyemo indirimbo uyu muhanzikazi yakoranye na Zuchu yitwa ‘Upendo’.

Ibyo byatumye ingendo Spice Diana yagiriraga muri Tanzania zigenda zirushaho kwiyongera, mu 2023 atangaza ko hari indirimbo yakoranye na Diamond.

Gusa kugera magingo aya nta ndirimbo  n'imwe irasohoka, mu kiganiro kimwe uyu mukobwa yatangaje ko ari kwegeranya ubushobozi ngo arebe ko yasohora  indirimbo gusa akanavuga ko bihenze.

Uyu muhanzi kazi yagize ati’’Dufitanye indirimbo zirenze imwe, dufitanye indirimbo nyinshi ariko bisaba amafaranga menshi kubasha gukora amashusho ari ku rwego rwe.

Yakomeze agira  ati”Yakoranye indirimbo na Jaso Derulo ariko amafaranga yashoyemo hano nta nubwo tujya tuyinjiza. Iyo aje gukorera igitaramo hano bamwishyura ibihumbi 100 by’amadorali, sindayishyurwa na rimwe hano muri Uganda.”

Uyu muhanzikazi yagaragaje ko gukorana amashusho y’indirimbo na Diamond bisaba byibuze ibihumbi 50 by’amadorali gusa ariko Diamond yifuje ko banaryamana bakaba bayikorera ubuntu.

Spice Diana atajya akozwe iyo ngingo yahisemo kuyashaka ibintu bikaba ibishingiye ku bucuruzi bitari umubiri.



Izindi nkuru wasoma

Menya icyatumye Visi Perezida wa Kenya yeguzwa. Agombwa no kuryozwa ibyaha 11 ashijwa.

Menya imyanzuro yavuye mu ntama idasazwe ya Kiyovu Sports nyuma yo gutsindwa ubutitsa.

Menya icyatumye Gerard Mbabazi asezera kuri RBA.

Umuhanzi kazi Zari Hassan yatunze agatoki kompanyi y’indege ya Uganda Airlines.

Abenshi mu bakora imirimo iciriritse bajya ku kazi n’amaguru kandi bakavayo n’amaguru.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-30 08:28:34 CAT
Yasuwe: 42


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Menya-icyatumye-umuhanzi--kazi--Spice-Diana-ataryamana-na-Diamond-Platnumz.php