English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Menya icyo Barack Obama yavuze kuri  Kendrick Lamar wamenyekanye mu jyana ya  Hip Hop.

Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Barack Obama, uzwiho gukunda cyane Hip Hop, yagize icyo avuga ku batangaza ko Kendrick Lamar yatsindiye ikamba rya Hip hop nyuma yo gukubita ahababaza Drake, na J. Cole binyuze mu ndirimbo.

Obama yavuze kuri iri hanagana ryiswe Big Three mu kiganiro yagiranye na VicBlends muri DeepCut podcast ari naho dukesha inkuru yacu, ubwo yari mu bikorwa byo kwamamaza umukandida ku mwanya wa Perezida, Kamala Harris.

Abajijwe niba Kendrick yarafashe ikamba nk’umwami wa rap nyuma yo kugirana amakimbirane na Drake ndetse na J. Cole, yabihakanye agaragaza ko n’ubundi yari asanzwe ari umuhanga.

Yavuze ko Kendrick afite umwanya wihariye, atari kubera ayo makimbirane ndetse no kwigaragaza kwabaye mu mpeshyi ishize, ahubwo ari ukubera impano ye n’ubutumwa atanga mu ndirimbo ze.

Uyu Obama kandi ntiyazuyaje gushima J. Cole, wikuye muri iyo ntambara nyuma yo kwibasira Kendrick mu ndirimbo yise “7 Minute Drill.”

Benshi bakomeza kwemeza ko Kendrick Lamar ari we wungukiye muri iri hangana, kuko byatumye aca uduhigo dutandukanye bitewe n’uko indirimbo ze zagiye zica ibintu ku mbuga zicuruza umuziki.

Imwe mu ndirimbo za Lamar zakunzwe cyane muri iri hangana rye na Drake, ni iyo yise ‘Not Like us’ yakoze uduhigo kuri za Billboard n’ahandi, ndetse kandi uyu muhanzi azanaririmba mu birori bya Super Bowl 2025 aho byemezwa ko yatoranyijwe kubera iri hangana.



Izindi nkuru wasoma

Teta Christa wabyaranye na Yago yamusezeye kuri telefoni

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UHEREREYE RUHANGO WAGURA KURI MAKE

Impamvu y’ukuri itangaje yatumye Victoire afatwa n’ubushinjacyaha nyuma y’imyaka 7 arekuwe

Izajya ihabwa n’abakivuka:Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Icyo wamenya ku mutoza wumvikanye na APR FC



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-02 12:28:51 CAT
Yasuwe: 338


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Menya-icyo-Barack-Obama-yavuze-kuri--Kendrick-Lamar-wamenyekanye-mu-jyana-ya--Hip-Hop.php