English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Miss Teta Sandra agiye kubyara imfura ye na Weasel


Yves Iyaremye . 2020-04-25 18:49:54

Teta Sandra ni umukobwa yamenyekanye cyane mu Rwanda mu mwaka wa 2012 ubwo yabaga igisonga cya Kabiri cya Kaminuza ya SFB muri 2011 ndetse .

Uyu mukobwa wagiye avugwa mu nkundo nyinshi n’ibyamamare kuri ubu ari mu byishimo byo kuba agiye kwibaruka imfura ye n’umukunzi we Weasel .

Mu mwaka wa 2018 nibo inkuru y’uko uwo mukobwa yaba ari mu rukundo yavuzwe cyane hano mu Rwanda ariko ku ruhande rwabo bagakomeza kubihisha cyane kugeza ubwo mu nwaka wa 2019 ibinyamakuru byo muri Uganda byavuze ko uyu mukobwa yaba atwite inda nkuru y’uhu muhanzi ariko barabihakana bigeraho biranibagirana burundu.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga se Teta Sandra yagaragaje ibyishimo byinshi ko yitegura kwibaruka umwana we wa Mbere. Uyu mukobwa witegura kuba umubyeyi ubu imyiteguro yo kwibaruka imfura ye na Weasel ayigeze kure .

Yagize ati “rwose ntago bikiri ibintu byo guhisha ubu ndatwite inda y’umukunzi wanjye Weasel turitegura kwibaruka umwana w’umukobwa vuba aha.

Teta Sandra yavuze ko nyuma y’ibi bihe afite gahunda yo kuza kwerekana umukunzi mu muryango we hano i kigali . Ku rundi ruhande Teta avuga ko murugo iwabo yabibamenyesheje ko agiye kwibaruka gusa iteka ryose iyo umubyeyi iyo yumvise inkuru nkiyo arahangayika ariko yabijeje ko ntakibazo ibintu byose bimeze neza .

Teta Sandra w’imyaka 28 y’amavuko, yabaye Igisonga cya Kabiri cya Miss SFB mu 2011, azwi cyane mu gutegura ibitaramo bitandukanye aho magingo aya yabikoreraga muri Uganda nyuma yo gutegura byinshi byanamenyekanye mu Rwanda.

Teta ari kumwe na Weasel

Teta ari kumwe na Weasel

Miss Teta Sandra agiye kwibaruka

Yanditswe na Vainqueur Mahoro



Izindi nkuru wasoma

Teta Christa wabyaranye na Yago yamusezeye kuri telefoni

Uwatoje ikipe ya APR FC agiye gutoza ikipe ya Police FC

Yampano agiye gususurutsa abanya-Rubavu mu gitaramo cy'imbaturamugabo

Yavuze ko agiye gutaha, mu gitondo basanga yapfuye: Byinshi ku rupfu rw’umubyeyi wa Chriss Eazy

Senegal yanyagiye ikipe y'igihugu y'Ubwongereza imbere y'abakunzi bayo



Author: Yves Iyaremye Published: 2020-04-25 18:49:54 CAT
Yasuwe: 1283


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Miss-Teta-Sandra-agiye-kubyara-imfura-ye-na-Weasel.php