English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Moise Katumbi yavuze ko  umujyanama  we afashwe nabi muri gereza ya gisirikare

Umwe mu biyamamariza kuyobora DRC witwa  Moise Katumbi  yatangaje  ko  hari umwe  mu  bashigikiye ishaka rye wafunzwe akaba  asaba ko yarekurwa ngo kuko bigaragara ko yafunzwe kubera ko ashigikiye ishaka rihanganye na Felix Tshisekedi.

Moise Katumbi yavuze ati"ndahamya ntashidikanya ko umujyanama wanjye Salomon Adi Kalonda afashwe nabi aho afungiwe kandi nabujijwe no kujya kumusura ibyo ashijywa byose sibyo".

Solomon yafashwe ashinjwa ubugambanyi,Moise Katumbi umukuru w'ishaka Ensemble La Republique yavuze ko igihe yajyaga kumusura yimwe uruhushya bamubwira ko nta wundi muntu wemerewe kujya kumusura.

Salomon yafashwe tariki ya  30 Gicurasi uyu mwaka ku kibuga cy'indege cya N'djili ahita ajya gufungirwa muri gereza ya gisirikare ya Ndolo.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO URI BURERA MURI RUREMBO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHERERE RUREMBO MURI BURERA

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUHANGO MURI RUSTIRO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UHEREREYE CYABARARIKA MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-12-11 15:53:09 CAT
Yasuwe: 109


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Moise-Katumbi-yavuze-ko--umujyanama--we-afashwe-nabi-muri-gereza-ya-gisirikare.php