English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Mu Rwanda Perezida Kagame yakiriye abitabiriye inteko rusange ya FIA, n’itangwa ry’ibihembo.

Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 12 Ukuboza 2024,  yakiriye abitabiriye Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gutwara Imodoka (FIA) ndetse n’itangwa ry’ibihembo mu bahize abandi muri uwo mukino bizabera mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2024.

Ni umuhango wabereye muri Kigali Convention Centre, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, witabiriwe n’abantu mu ngeri zitandukanye baturutse hirya no hino ku Isi baje kwitabira Inteko Rusange ya FIA.

Mu bandi bitabiriye uyu muhango harimo umunyarwenya, umukinnyi wa filime akaba n’umuyobozi w’ibiganiro bikomeye kuri Televiziyo zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Steve Harvey, wongeye kugaragara mu Rwanda nyuma y’igihe kitageze ku kwezi ahavuye.

Perezida Kagame yashimiye abitabiriye Inteko Rusange ya FIA, abifuriza kugubwa neza mu gihe bazamara mu Rwanda.

Ati "Ndashimira mbikuye ku mutima FIA, Mohammed (uyobora FIA) n’itsinda rye bakoze ibi byose ndetse bagahesha u Rwanda ishema ryo kubakira.’’

Perezida Kagame yavuze ko Umugabane wa Afurika ukwiye kugana mu cyerekezo cyo kubengukwa n’abanyempano bava hanze aho gukomeza kurera abajya ahandi.

Ati “Afurika itanga impano nyinshi muri siporo zitandukanye, hari umubare munini ariko ntibabona amahirwe. Kuba muri hano, nzi ko ari intangiriro y’uburyo ayo mahirwe yaza ku mugabane wacu.”

Perezida Kagame na Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo gusiganwa mu modoka ku Isi (FIA), Mohammed Ben Sulayem, bamuritse kandi imodoka y’amasiganwa ya “Cross Car” yakorewe mu Rwanda n’abanyeshuri bo muri IPRC Kigali.

Iyi modoka yari imaze igihe kigera ku kwezi ikorwa n’abanyeshuri bo muri IPRC Kigali aho bafatanyije n’umutekinisiye wa FIA.

Biteganyijwe ko Umuholandi Max Verstappen wegukanye Formula One uyu mwaka, azagerageza imikorere y’iyi modoka nka kimwe mu bigize ibihano yahawe na FIA.

Biteganyijwe ko Umuholandi Max Verstappen wegukanye Formula One uyu mwaka, azagerageza imikorere y’iyi modoka nka kimwe mu bigize ibihagano yahawe na FIA.

Inteko Rusange ya FIA izasozwa n’itangwa ry’ibihembo byayo ku bakinnyi babaye indashyikirwa mu masiganwa itegura, bizatangirwa muri BK Arena ku mugoroba wo ku wa Gatanu.

Muri uyu muhango kandi igihangano cya Ishimwe Gad, nicyo cyatoranyijwe nk’icyahize ibindi mu byatanzwe n’Abanyarwanda mu rwego rwo kwizihiza imyaka 120 ishize Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa mu modoka ku Isi, FIA, ritangijwe.



Izindi nkuru wasoma

Rubavu: Abarwanyi batatu baturutse mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR bishyikirije Leta y’u Rwanda.

Undi munyamakuru arasezeye! Ibyo wamenya kuri Lorenzo wari inyenyeri kuri Radio Rwanda.

Afande Kagame aramutse ampaye ubutaka muri Kigali nahubaka Hoteli -Gen. Muhoozi.

Perezida Paul Kagame yashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bantu b’intangarugero -Gen.Muhoozi.

Abiga mu mwaka wa Mbere muri Kaminuza y’u Rwanda barataka gutinda guhabwa mudasobwa.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-13 07:20:06 CAT
Yasuwe: 35


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mu-Rwanda-Perezida-Kagame-yakiriye-abitabiriye-inteko-rusange-ya-FIA-nitangwa-ryibihembo-1.php