English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Muhanga:Ibitabiriye igitaramo cy'umuhanzi Papa Cyangwe batashye bababaye.

Mu ijoro ryo kuri Noheri tariki ya 25 Ukuboza abatuye mu mujyi wa Muhanga babajwe nuko bategereje umuhanzi  uzwi nka Papa cyangwe wari kuza  ku bataramira  ariko birangira  abatengushye.

Abitabiriye icyo gitaramo bavugako bari  bishyuye amafaranga  1000 kugirango bemererwe kwinjira ahari bubere icyo gitaramo ariko birangira ibyo babasezeraniwe bitabaye.

Abari bitabiriye  icyo gitaramo benshi biganjemo urubyiruko batangaje ko igihe cyageze bumva barambiwe maze barataha kuberako ababyinnyi basanzwe  bari bamaze kunanirwa maze bagacuranga indirimbo zisanzwe.

Byari biteganijwe ko Papa Cyangwe ataramira  abari bitabiriye icyo gitarambo guhera saa tatu z'ijoro ariko byageze saa sita abenshi bamaze gutaha atarahagera.

Icyi gitaramo byari biteganijwe ko cyiri bubere  mu kabari ko mu  mujyi wa Muhanga kazwi nka Plateau du Centre du Centre.Abenhi mu bari bitabiriye icyo gitaramo batashye bujujuta bavuga ko babajwe no kubura uwo bari basezeranijwe kandi bishyuye amafaranga yabo.

Umwe muribo yavuze ko ibyababaye bwari uburyo bwo kubatuburira kugirango babone amafaranga. 

Umuyobozi w'akabare Abayo Christina yatangarije Kigali Today ko Papa Cyangwe yageze mu mujyi wa Muhanga mu masaha ya saa sita z'ijoro kubera ikibazo yagize cy'imodoka maze bigatuma acyererwa.

Abayo  yatangaje ko yasabye imbabazi kubera abantu bari bamutegereje bakamubura ndetse n'akabari nako gasaba imbabazi kubera  ibyabaye. 

Yavuze ko bari baziko afite icyindi gitaramo i Musanze ariko akaba yaragombaga no kugera i Muhanga ariko icyibazo cyikaba imodoka,  yasabye imbabazi kugirango abantu badakeka ko ibyabaye ari uburiganya.

Yavuzeko nubwo yahageze amasaha akuze yataramiye abari bahari kandi akishyurwa nkuko bari babivuganye ariko nyir'akabari we avugako yamuhombeje.

Ati"njye nubahirije ameserano twari twagiranye nubwo nawe yagize ikibazo cyitamuturutseho ariko njye narahombye gusa ndasaba imbabazi ibitabiriye igitaramo bagataha batabonye uwo bahakashaka''.

Abayo yakomeje avuga  ko bagiye gutegura icyindi gitaramo cyiza gisoza umwaka naho ibya Papa Cyangwe byo bizongera bitekerezweho niba  bakongera ku mutumira mu bindi bitaramo.

 



Izindi nkuru wasoma

DRC yahagaritse ibikorwa byose bitari ibya siporo kuri sitade nyuma y'igitaramo cyapfiriyemo abantu

Papa Cyangwe n'abandi bahanzi benshi bategerejwe i Rubavu kuri uyu wa Gatanu

Papa Francis yasabye ko hagira igikorwa ku basivile bari guhura n'akaga muri Congo

Papa Francis yasabye imbabazi ku magambo yavuze yakomerekeje Abatinganyi

Papa Francis yavuze ko hari amashuri Abatinganyi bagomba kwirukanwamo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-12-27 12:13:11 CAT
Yasuwe: 189


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/MuhangaIbitabiriye-igitaramo-cyumuhanzi-Papa-Cyanngwe-batashye-bababaye.php