English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Muhanga:Polisi yataye muri yombi abakora ubucuruzi bw’inyama zitujuje ubuziranenge

Mu karere ka Muhanga ,Umurenge wa Shyogwe, Akagali ka Ruli Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage yataye muri yombi imodoka yari itwaye ibiro 900 by’inyama zicuruzwa mu buryo butemewe n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye yavuze ko abafashwe bakora ubucuruzi bw’inyama hakoreshejwe impapuro mpimbano ndetse izo nyama bikaba bikekwa ko zavaga ku matungo yibwe.

Ati” Abafashwe ni abagabo 3 n’abagore 2 bakoraga ubucuruzi bw’inyama zitujuje ubuziranenge kandi bikaba bikekwa ko zakurwaga ku matungo yibwe,abafaswe harimo umugabo w’imyaka 44 ari nawe nyiri modoka,umushoferi wayo w’imyaka 28 undi mugabo w’imyaka 45 ukora akazi ko kubaga,umugore w’imyaka 52 ufite ibagiro ndetse na mugenzi we bakorana w’imyaka 37.”

SP Emmanuel avuga ko mu Ntara y’amajyepfo hakunze kugaragara ikibazo cyo kwiba amatungo y’abaturage cyane cyane inka aho kuva muri Mutarama uyu mwaka muri iyo Ntara hamaze kwibwa inka 28 ariko zimwe zikaba zarabonetse ku bufatanye n’abaturage.

SP Emmanuel akomeza ashimira ubufatanye abaturage bakomeje kugirana na Polisi batanga amakuru dore ko kugirango iyo modoka ifatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bavuga ko hari imodoka iza igapakira inyama mu buryo butemewe n’amategeko ikazigemura mu mujyi wa Kigali.

Iyi modoka ikimara gufatwa nyirayo yemeye ko yacuruzaga izo nyama mu buryo butemewe n’amategeko azijyana mu mujyi wa Kigali akabifashwamo n’abandi bantu kugirango abone ibyangombwa, abo bantu nabo bakaba bamaze gutabwa muri yombi.

Iteka rya Minisitiri No.013/11.30 ryo kuwa 18/11/2010 mu ngingo yaryo ya 3  ryerekeye itwara ry’inyama rivuga ko itwara ry’inyama mbisi zikonjesheje zidapfunyitse zigomba gutwara hakoreshejwe ibinyabiziga bisakaye mu gice kitagira aho gihuriye n’umushoferi kandi aho zitwarwa hakaba hashashe icyuma cya Zinc cyangwa ikindi cyuma cyidafatwa n’umugese.

Ingingo ya 276 yo mu itegeko riteganya ibyaha mu Rwanda muri rusange rivuga ko umuntu wese wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritariryo kubwo uburiganya aba akoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa gufungwa imyaka 5 ariko itarenze imyaka 7 n’izahabu y’amafaranga y’u Rwanda miriyoni 3 ariko atarenga miriyoni 5 cyangwa kimwe muri ibyo bihano.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO URI BURERA MURI RUREMBO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHERERE RUREMBO MURI BURERA

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUHANGO MURI RUSTIRO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UHEREREYE CYABARARIKA MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-01-31 09:08:40 CAT
Yasuwe: 135


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/MuhangaPolisi-yataye-muri-yombi-abakora-ubucuruzi-bwinyama-zitujuje-ubuziranenge.php