English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Muhanga:Uwari umukozi muri Hoteri yasanzwe mu muferege yapfuye

Niyonsaba Emmanuel w'imyaka 30 y'amavuko wakoraga muri Hoteli Saint André  yasanzwe mu muferege utwara amazi yashizemo umwuka.

Niyonsaba yari atuye mu mudugudu wa Gihuma, Akagali ka Gahogo Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.

Amakuru dukesha UMUSEKE avuga ko ejo hashize ku wa mbere tariki ya 12 Kanama yari afite konji y'akazi ajya gusangira icupa n'uwo bakorana, mu masaha ya nimugiroba amusezeraho amubwira ko agiye mu rugo.

Umugore wa Nyakwigendera ngo yamutegereje ijoro ryose ariko ntiyamubona , mu gitondo nibwo yahamagawe bamubwira ko batoranguye umurambo we muri rigole.

I saa saba z'ijoro zo kuri uyu wa kabiri  nibwo umurambo wa nyakwigendera watoraguwe mu Mudugduu wa Nyarucyamu ya 3 ho mu Kagali ka Gahogo.

Bikekwako Nyakwigendera yaba yishwe,bityo ko abamwishe bamutegeye mu nzira ataha baza gushyira umurambo we muri rigole kugirango bawubone bavuge ko yaguye muri rigole yasinze.

Nubwo bivugwa ko yaba yishwe, nta rwego na rumwe rwa Leta ruremeza cyangwa ngo ruhakane aya makuru.

Bamwe mu baturage babashije kugera mbere ahabereye iri sanganya bavuze ko basanze Niyonsaba yakubye ijosi aryameye muri rigole.

Abokoranaga na Niyonsaba  nabo bavuze ko batunguwe cyane n'urwo rupfu kuko nta burwayi yari  afite.

Niyonsaba Emmanuel asize Umugore n’umwana umwe umurambo we bavuze ko ugiye kujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kabgayi.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO URI BURERA MURI RUREMBO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHERERE RUREMBO MURI BURERA

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUHANGO MURI RUSTIRO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UHEREREYE CYABARARIKA MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-13 12:52:19 CAT
Yasuwe: 65


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/MuhangaUwari-umukozi-muri-Hotei-yasanzwe-mu-muferege-yapfuye.php