English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Musanze: Ikibazo cyo kwiyahura gikomeje gufata intera. Ni iki gikomeje gutera abantu kwiyahura?

Mu karere ka Musanze ikibazo cyo kwiyahura gikomeje gufata intera iri hejuru, kugeza ubu hamaze kumenyekana abantu 5 bamaze kwiyahura mu minsi ibiri gusa, abenshi muri abo biyahura bakaba bifashisha cyane cyane imiti yica udukoko, hakaba n’abifashisha imigozi.

Mu mpera z’Ukwakira 2024, niho icyo kibazo cyagaragaye cyane aho ku itariki 30 hiyahuye abantu batatu naho ku itariki 31 hiyahura abantu babiri mu karere kamwe.

Mu makuru  dukesha raporo y’inzego z’ibanze, aragaragaza uburyo mu minsi ibiri gusa mu Karere ka Musanze abantu  batanu biyahuye, batatu bahita bapfa naho babiri bajyanwa mu bitaro guhabwa ubuvuzi bwihuse.

Iyo raporo iragaragaza ko saa mbiri n’iminota 52 zo mu gitondo cyo ku itariki 31 Ukwakira 2024, uwitwa Hakizimana Aboulakim w’imyaka 22 wo mu Kagari ka Cyabagarura Umurenge wa Musanze, akekwaho kwiyahura akoresheje umugozi.

Muri raporo yatanzwe n’ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Gikeri, iragaragaza ko uwo Hakizimana ukekwaho kwiyahura, asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe, aho ngo ku itariki 25 Ukwakira 2024, yari yagiye kuvurizwa mu bitaro bya Ruhengeri, apfa bari bamuhaye umusi wo gusubirayo wo ku itariki ya 1 Ugushyingo 2024.

Ku itariki 30 Ukwakira 2024 kandi mu masaha y’igicamunsi, Dusabimana Pacifique w’imyaka 33 wo mu kagari ka Nyonirima mu Murenge wa Kinigi, nawe akekwaho kwiyahura akoresheje umuti batera mu nyanya.

Ngo akimara kumywa uwo muti, yahamagaye Nyirasenge amusaba ko yamutabara, Nyirasenge atabaza abaturage bahageze basanga yamaze gupfa, aho basanze hafi y’umurambo we agacupa karimo uwo muti.

Ku itariki 30 Ukwakira 2024 kandi, uwitwa Muhoza Solange w’imyaka 22 wo Kagari ka Rubindi, Umurenge wa Gataraga yaketsweho kwiyahura akoresheje umugozi ahita apfa.

Ni mugihe kandi ku itariki 30 Ukwakira 2024 uwitwa Ahishakiye Iradukunda w’imyaka 20, nawe yaketsweho kwiyahura akoresheje umuti wica udukoko uzwi ku izina rya rocket, aho bivugwa ko uko kwiyahura kwaturutse ku makimbirane yo mu muryango aterwa no kutumvikana ku mitungo.

Ku itariki 31 saa mbiri n’igice z’umugoroba, uwitwa Mukarugabiro Francoise w’imyaka 45 wo mu Kagari ka Rwambogo, Umurenge wa Musanze, akekwaho kunywa umuti wa rocket agerageza kwiyahura.

Nyuma yo kunywa uwo muti, yaratabawe agezwa mu Kigo Nderabuzima cya Musanze, nyuma ajyanwa mu Bitaro bya Ruhengeri ngo ahabwe ubutabazi bwisumbuye.

 

Bamwe muri abo biyahura, hari ubwo barokorwa n’uko abaturage batanze amakuru bakagezwa kwa muganga mu buryo bwihuse, bakavurwa bagakira.

Ni iki gikomeje gutera abantu kwiyahura?

Mu kiganiro KigaliToday iherutse kugirana n’Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhengeri, Dr. Muhire Philbert, akaba ari  naho dukomora inkuru yacu, iki kiganiro bakigiranye mu rwego rwo kumenya igitera iryo zamuka ry’imibare y’abiyahura mu Karere ka Musanze, avuga ko imibanire mibi mu miryango ariyo ikomeje guhungabanya ubuzima bwo mu mutwe, bigashora abantu mu kwiyahura.

Ati “Imibare y’abiyahura iragenda izamuka. Icyo tugenda tubona, biraturuka ku makimbirane cyangwa se ukutumvikana mu bagize imiryango, ni ibintu bigenda bigaragara hose, bikagira ingaruka ku mitekerereze bikangiza ubuzima bwo mu mutwe.’’

Uwo muyobozi yavuze ko uko kwiyahura kuri guturuka cyane cyane ku mibanire mibi hagati y’abana n’ababyeyi no hagati y’abashakanye.

Avuga kandi ko ibitaro bya Ruhengeri bitarebera icyo kibazo, ahubwo bikomeje gushakira hamwe umuti w’icyo kibazo gikomeje gutuma umubare w’abiyahura wiyongera.

Avuga ko abo bakozi bari no kwitabira inteko z’abaturage batanga ubujyanama, mu rwego rwo kubarinda ibyo bibazo bibagiraho ingaruka zigera aho zibatera kwiyambura ubuzima bwabo.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Abantu 12 bakubiswe n’inkuba bane muri bo bahita bitaba Imana.

Igisirikare cya Amerika cyatangaje ko uwishe abantu 15 muri New Orleans yahoze mu ngabo z’Igihugu.

Rusizi: Abantu 20 batangiriye umwaka 2025 mu gihome nyuma yo gufatirwa mu mukwabo.

Nyagatare na Kayonza: Bane bashyikirijwe Polisi nyuma yo gufatanywa litiro 1 250 za kanyanga.

Prefet n’umwarimu baregwaga gutera inda umunyeshuri bakanayimukuriramo bafunguwe.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-02 16:36:42 CAT
Yasuwe: 83


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Musanze-Ikibazo-cyo-kwiyahura-gikomeje-gufata-intera-Ni-iki-gikomeje-gutera-abantu-kwiyahura.php