English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ngizi ingaruka zikomeye zo gushyira amashusho y'urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga.

Mu gihe ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga bihora bigira uruhare runini mu mibereho y’abantu, abakobwa benshi basigaye bafata amashusho y’urukozasoni bakayasangiza ku mbuga nkoranyambaga.

Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru hacicikanye amashusho menshi cyane y’urukozasoni abakoresha imbuga nkoranyambaga bayahererekanya cyane cyane ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter, ndetse bayavugaho byinshi cyane, aho hari ayagaragaye hari umukobwa urimo gukorana imibonano n’icupa, ari mu cyumba na bagenzi be b’abakobwa babikiniramo, banaganira uburyo bagomba kubikoramo neza mu buryo bwo kwinezeza.

Ni ikibazo Abanyarwanda bavugaho umunsi ku munsi bibaza uburyo bigenda, kugira ngo ayo mashusho ajye hanze, ubwo ntabwo tuvuze uburyo umuntu ubwe ahitamo kuba ari kumwe n’abantu bagenzi be bagatinyuka gukora icyo gikorwa cy’urukozasoni nta kintu na kimwe yitayeho nko kuba wenda yagira ubwoba ko ayo mashusho azajya hanze, cyangwa se nanone bishobora kumugiraho izindi ngaruka mu buzima.

Nubwo bamwe babikora bashaka kwishimisha, kugaragaza ubwiza cyangwa gukurura abantu benshi, ibyo bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwabo bwite n'imibanire yabo.

Icya mbere, gushyira amashusho nk'aya hanze bishobora kwangiza umutekano w'ubuzima bwite bw'umuntu. Iyo amashusho ashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, ashobora kugera ku bantu benshi, harimo n'abatabishaka, bigatuma umuntu yumva ko atagifite umutekano mu buzima bwe.

Aha ni ho hasohoka ikibazo cyo kutagira ubumenyi buhagije ku ngaruka z'ikoranabuhanga, aho abantu benshi batitonda mu gusangiza amakuru yabo ku mbuga nkoranyambaga.

Ikindi, ingaruka ku mibanire ni zo zigaragara vuba. Amashusho y’urukozasoni ashobora gutuma abantu babona umuntu mu buryo butari bwo, bagatangira kumufata nk’umuntu utaribyo.

Ibi bishobora gutuma umuntu agira isoni cyangwa akabona ko atakiri umunyamuryango w’umuryango cyangwa inshuti. Kubona amakuru nk'aya bigira ingaruka ku muryango w'umuntu cyangwa inshuti, bigatuma habaho kutizerana.

Mu bindi, gushyira amashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga bishobora kugira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe. Abantu bashobora gutangira kumva bafite agahinda cyangwa kwiyumva batari uko babaye mbere.

Iyo amashusho nk'ayo yakomeje kugera ku bantu benshi, umuntu ashobora kujya mu gihirahiro, guhangayika cyangwa kwiheba. Ibi bishobora kugira ingaruka ku mutuzo no ku isura ye muri rusange.

Ikindi cy'ingenzi ni ingaruka ku mibereho y’ejo hazaza. Amashusho nk'aya akenshi aramenyekana mu buryo bworoshye, kandi bigoranye kuyakuraho cyangwa kuyahindura.

Iyo umuntu atitondeye, ashobora kuzagira ingaruka mu kazi, mu buzima bw'umuryango cyangwa mu mibereho rusange, igihe akeneye gukomeza cyangwa gutangira imishinga mishya.

 

Ni ingenzi ko abakobwa, ndetse n'abandi bose, bamenya ko gushyira amashusho nk'aya ku mbuga nkoranyambaga bishobora kugira ingaruka zikomeye. Kwiga kugenzura no guhitamo neza ibyo basangiza ku mbuga ni ngombwa kugira ngo bagire ubuzima bwiza n’umutekano w'ubuzima bwabo mu gihe kizaza.

Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

Ingingo ya 34 ivuga ko gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, iyo atangaje cyangwa atumye hatangazwa amashusho cyangwa amajwi yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, binyuze ku rusobe rwa mudasobwa cyangwa ubundi buryo bw’ikoranabuhanga n’itumanaho; usaba, utoza cyangwa uhamagarira umwana, abinyujije muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa cyangwa umuyoboro uwo ari wo wose, hagamijwe kumukoresha imibonano mpuzabitsina, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1,000,000 ariko atarenze Miliyoni 3.000.000Frw.

Ingingo ya 38 ivuga ko umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo ari bwo bwose bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa, cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 2,000,0000Frw.

Iyo ubutumwa bw’urukozasoni buvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo budahuye n’ukuri cyangwa bureba umwana, uwahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1,000,000Frw, ariko atarenze 3,000.0000Frw.



Izindi nkuru wasoma

APR FC mu mpinduka zikomeye: Godwin Odibo arasezerewe, Chidiebere mu gihirahiro cy’amasezerano.

Kwizera Emelyine ari mu bantu 9 bafashwe na RIB bazira gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni.

Burera: Ibibazo by’abaturage bahura n’ingaruka z’umuhanda Base-Kirambo-Butaro-Kidaho.

Ngizi ingaruka zikomeye zo gushyira amashusho y'urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga.

Ibibazo by'umutekano ku banyamakuru: Imbogamizi zo zikomeye mu bihe by'intambara.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-19 17:50:29 CAT
Yasuwe: 39


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ngizi-ingaruka-zikomeye-zo-gushyira-amashusho-yurukozasoni-ku-mbuga-nkoranyambaga-1.php