English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ni iki cyatumye Papa cyangwe album ye ayita Ubuzima n’urupfu (Live and die)

Umuhanzi Papa cyangwe ubwo yasohoraga Album ye ya mbere yise Live and die yavuze ko byaturutse ku nshuti ze 4 zitabye Imana ariko we urwo rupfu akarusimbuka.

Ubwo yasohoraga iyi album Papa Cyangwe yaganiriye n’itangaza mukuru avuga ko iyi album yayikoze mu rwego rwo guhereza icyubahiro inshuti ze zahitanywe n’impanuka mu Kuboza 2021 ariko we akaza kurokoka.

Ati”iyi album nayihaye iri zina kubera inshuti zanjye enye zaguye mu mpanuka y’imodoa ubwo twari twateguye kujya gusoza umwaka turi i Rubavu ariko ubwo bagendaga njye nari naraye muri Stidio,icyo gihe bakoze impanuka uko ari bane bose barapfa.”

Nyuma yo kubona inshuti ze zipfuye Papa Cyangwe yavuze ko yahise abona ko urupfu rudateguza avuga ko burya nawe bishoboka ko isaha ku isaha yagenda.”

Papa Cyangwe yavuze ko iyi album yakagombye kuba ari iya kabiri ariko akaba yaravuye muri Rocy Intertenment adasoje album yari yise ‘Saza Afuruka’ bituma ayihagarika.

Papa cyangwe yakomeje avuga ko ashimira abahanzi bose bamufashije mu gukora iyo album kuko batamugoye cyangwa ngo bamuhemukire.



Izindi nkuru wasoma

Yaranzwe no kwitangira abandi: Ubuzima bwa Musenyeri Barugahare witabye Imana

Abaturage ba Rusizi na Nyamasheke mu bwoba bw’ihagarara ry’ubucuruzi n’ubuzima

Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara yitabye Imana: Urugendo rwe mu Gisirikare n’inkuru y’ubuzima bwe

Icyatumye u Rwanda rwikura mu mubano n’u Bubiligi n’icyakorwa ngo usubireho - Nduhungirehe

Yatakaje arenga Miliyoni 1£ kugira ngo agire ubwiza bukurura igitsina gabo ku Isi: Menya ubuzima bw



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-02-14 16:45:00 CAT
Yasuwe: 470


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ni-iki-cyatumye-Papa-cyangwe-album-ye-ayita--Ubuzima-nurupfu-Live-and-die.php