English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Niyonizera Judith yibarutse imfura ye

Uwahoze ari Umugore wa Safi Madiba Niyonizera  Judith yibarutse imfura ye yabyaranye n’umuzungu wamuhojeje amarira yatewe na Safi.

Umugabo wahise ashakana na Niyonizera ni King Dustin yari aharutse kumwambika impeta cyane ko bamaze igihe bari mu rukundo.

Amakuru yo kwibaruka kwa Judith yamenyekanye binyuze mu butumwa bwacicikanye kuri Tweeter aho yashizeho amafoto atwite n’yubutumwa buvuga ko yabyaye neza ashima n’Imana.

Yagize ati:”warakoze Mana ineza n’ubuntu bwangiriye nanjye sinagenda ntashimiye na King Dustin ngushimiye imbere y’Imana n’ababyeyi inshuti n’umuryango ndetse n’isi yose ibyumve.”

Niyonizera winjiye mu ruganda rwa sinema y’u Rwanda yamenyekanye ubwo yakundanaga na Safi Madima bakoze ubukwe ariko bakaza gutandukana ndetse na gatanya yabo basanze Safi nta mutungo n’umwe agira.



Izindi nkuru wasoma

Uwahoze ari umugore wa Jose Chameleone yashimiye umwana wabo w’imfura.

Ibitangaza by’Imana: Bibarutse imfura yabo nyuma y’amezi atatu n’iminsi 2 bakoze ubukwe.

ITANGAZO RYA BENIMANA JUDITHE RISABA GUHINDURA AMAZINA

Nyirikimero "Yolo The Queen" yemeje neza ko yibarutse

Twiteguye gukurikira abaduteye tukabageza iwabo-Minisitiri w'Intebe Judith Suminwa



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-09-28 17:05:37 CAT
Yasuwe: 332


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Niyonizera-Judith-yibarutse-imfura-ye.php