English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nkusi Arthur yavuze ku makosa yabaye muri Kiss Summer  Award

Nkusi Arthur umunyarwenya,umunyamakuru akaba n’umushyusha rugamba ukomeye mu Rwanda yagarutse kuri amwe mu makosa yagaragaye mu birori bya Kiss Summer Award byabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Mu mpera z’icyumweru turangije mu Mujyi wa Kigali havuzwe cyane inkuru y’isubukurwa ry’ibirori by’imyidagaduro, kimwe mu byari byitezwe na benshi ni Kiss Summer Awards, ibihembo bihabwa abahanzi bakoze neza mu gihe cy’impeshyi.

Byabimburiye ibindi birori nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri ikomoreye ibikorwa by’imyidagaduro.

Inshuro eshatu zose ibi bihembo byaherukaga gutangwamo, byatangirwaga kuri Radio Kiss FM.

Nubwo ari ibirori byagenze neza, ku rundi ruhande umunyarwanda yaravuze ngo nta byera ngo de.

Hagaragaye akavuyo mu mitegurire, gukerererwa kwinjira muri Kigali Arena ahabereye igitaramo ndetse hari na bimwe mu bihembo bitavuzweho rumwe.

Urugero ni nk’icyahawe Bruce Melodie nawe ubwe avuga ko yabonaga gikwiriye Juno Kizigenza kuko yakoze cyane kumurusha.

Nkusi Arthur usanzwe ari mu ikipe itegura ibihembo bya Kiss Summer Awards, yabwiye ko bishimiye kuba ku nshuro yabo ya mbere ibi birori byarabereye mu ruhame.

Ati “Navuga ko byagenze neza ku kigero cya 60% ugereranyije n’ibyo twateganyaga, ariko ni ijana ku rindi ku bitabiriye kuko bo ntibazi ibyo twashakaga.”

Uyu munyamakuru akaba n’umunyarwenya yavuze ko ikibazo cya mbere cyabayeho ari uko abantu binjiye muri Kigali Arena batinze.

Ati “Abantu bagombaga gutangira kwinjira saa munani ariko binjiye saa kumi, ikindi cyatugoye ni uko cyari igitaramo gitambuka mu buryo bwa Live kuri radio na televiziyo, si ibintu tumenyereye guhuza.”

Ku kijyanye na bimwe mu bihembo bitagiye bivugwaho rumwe, urugero mu cyiciro cy’umuhanzi ukizamuka cyegukanywe na Confy mu gihe benshi bahaga amahirwe Niyo Bosco, Nkusi Arthur yavuze ko ikibazo kiba mu bakunzi b’umuziki w’u Rwanda ari uko batajya batora umuhanzi bakunda.

Nkusi yavuze ko nubwo haba hari ibitaragenze neza, ikipe yateguye ibi birori ntako itari yagize, bityo yizeza abakunzi b’umuziki ko ubutaha hazaba impinduka.

Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA II UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

DRC: Amasu n’ibiturika byinshi byongeye kumvikana muri Rutshuru.

Author: Chief Editor Published: 2021-10-26 11:23:35 CAT
Yasuwe: 319

Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nkusi-Arthur-yavuze-ku-makosa-yabaye-muri-Kiss-Summer--Award.php