Nshimiyimana Marc Govin wa Gasogi United yafunguwe nyuma yo guhanishwa igihano gisubitse.
Nshimiyimana Marc Govin usazwe ari myugariro wa Gasogi United, yari akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo icyo gukwirakwiza amafoto n’amashusho y’ubwambure bw’uwahoze ari umukunzi we yahanishijwe igihano cy’icyifungo cy’amezi atandatu asubitse mu gihe cy’imyaka itatu n’uko Igihe cya byanditse.
Uyu mu kinnyi yagejejwe imbere y’Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kugirango aburane ibyaha ashinjwa, yitabye ubutabera kuri uyu wa Mbere, tariki ya 14 Ukwakira 2024.
Uru Rukiko rwahamije Nshimiyimana icyaha cyo gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina hakoreshejwe mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa.
Rwamuhanishije igifungo cy’amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw, ibihano byose bikaba bisubitswe mu gihe cy’imyaka itatu.
Yategetswe kandi Kwishyura amagarama y’urubanza angana n’ibihumbi 10 Frw bitarenze amezi atanu.
Uyu mukinnyi yakoze ibi byaha mu bihe bitandukanye ubwo yaramaze gutandukana n’uwo bakundanaga. Hari amafoto y’umukunzi we yafashe agaragaza ubwambure bwe, bamaze gutandukana akamukangisha kuyashyira hanze kugira ngo bagumane.
Nyuma yo kwanga ko bakomeza gukundana, ni uko Nshimiyimana yayakwirakwije mu rwego rwo kwihimura.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show