English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ntago Angola izongera guhuza DRC na M23 kukibazo cya Congo

Guverinoma ya Angola yatangaje ko ihagaritse inshingano zayo nk’umuhuza mu biganiro bigamije gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Mu itangazo yasohoye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Angola yavuze ko mu myaka ine ishize yari yarafashe izi nshingano nk’uburyo bwo gushyigikira amahoro mu karere, ariko ngo hakunze kubaho imbogamizi zirimo kudahuzwa kw’impande zose zagombaga kuganira. Yatanze ingero z’ibihe nk’Ukuboza 2024 na Werurwe 2025, aho ibiganiro byari biteganyijwe hagati ya DRC na M23 byasubitswe kubera kutabonekamo kw’impande zombi.

Perezida wa Angola, João Lourenço, aherutse gutangaza ko agiye guhagarika izi nshingano kugira ngo yibande ku mirimo mishya yahawe, yo kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) muri uyu mwaka wa 2025.

Nubwo Angola isezeye ku buhuza, yavuze ko ishyigikiye ibiganiro bya DRC na M23 bitaziguye, mu gihe u Rwanda na DRC na byo biri mu biganiro byihariye. Byitezwe ko AU izashaka undi mukuru w’igihugu uzakomeza izi nshingano.

Iki cyemezo kije mu gihe Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa DRC, Félix Tshisekedi, baherutse guhura i Doha muri Qatar baganira ku kibazo cy’umutekano. Ibiganiro byabaye mu cyumweru gishize byari biyobowe n’umuyobozi w’ikirenga wa Qatar. Nyuma y’ibi biganiro, M23 yagaragaje ubushake bwo kugirana ibiganiro na DRC, ndetse irekura umujyi wa Walikale yari imaze gufata.

Ku ruhande rwayo, Leta ya Congo yatangaje ko yahagaritse ibitero kuri M23 kubera ibi biganiro byo muri Qatar, naho u Rwanda na Qatar byishimira iyi ntambwe itewe mu nzira y’amahoro.

Biteganyijwe ko AU izagena undi muyobozi w’akarere uzakomereza izi nshingano z’ubuhuza mu kibazo cya DRC.



Izindi nkuru wasoma

Mu gihe hadakurikijwe itegeko ntago twiteguye gukinira Igikombe cy’Amahoro – Rayon Sports

Perezida wa Togo Faure Gnassingbé yoherejwe mu muriro wa Congo

Uko Abasenateri b’u Rwanda basobanuriye u Burayi ukuri ku bibazo byo muri Congo

Guhura kwa Perezida Kagame na Tshisekedi kwahinduye isura ya AFC/M23 na Congo

U Bubiligi bwambariye urugamba muri Congo nyuma yo gutakarizwa icyizere n’u Rwanda



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-24 15:03:12 CAT
Yasuwe: 62


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ntago-Angola-izongera-guhuza-DRC-na-M23-kukibazo-cya-Congo.php