English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

(Ntukazime Ndiho)Huye Hibutswe imiryango yazimye muri Genocide yakorewe Abatutsi. 

Mu ijoro ryo kuwa 01 Kamena 2024 Muri Sitade y'akarere ka Huye Hibutswe imiryango yazimye muri jenocide yakorewe Abatutsi yiciwe muri aka karere nk'ikimenyetso cyo kubaha icyubahiro.

Iyi ni gahunda yatangiye kumugoroba wa tariki ya mbere Kamena igakomeza mu ijoro ryose nk'igikorwa kigaragaza kubaha agaciro n'umwanya uhagije wo kubibuka no kuganiriza abakiri bato amateka y'igihugu mu rwego rwo kwirinda ko amateka mabi igihugu cyagize atazasubira. 

Akarere ka Huye gafite amateka yihariye mubukana Jenocide yakorewe Abatutsi yakoranywe muri aka karere kuko hishwe imiryango igera kuri 626 irazima Burundu igizwe n'abanyamuryango 2634.

Dr. Uwamariya Valentine Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango witabiriye iki gikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye muri Jenocide yakorewe Abatutsi cyateguwe n'umuryango GAERGRwanda yavuze ko n'ubwo hashize imyaka 30 twibuka Jenocide yakorewe Abatutsi ababyeyi bafite akazi ko kwigisha urubyiruko amateka

Ati " Hari imiryango yazimye muri Jenocide yakorewe Abatutsi. Iki ni ikimenyetso kigaragaza ko intego yari ukumaraho Abatutsi ariko turiho Ntibazazima twararokotse. N'ubwo hashize imyaka 30 twibuka Jenocide yakorewe Abatutsi hari urubyiruko rutazi amateka rukeneye kuyamenya. Ababyeyi dukwiye kwigisha abana amateka. "

Jenocide yakorewe Abatutsi yakoranywe ubukana kuburyo hari imiryango myinshi yazimye muri Jenocide yakorewe Abatutsi igizwe n'abanyamuryango batagira ingano kuko hirya no hino mu gihugu hakigaragara imibiri y'abazize Jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994.

 



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO URI BURERA MURI RUREMBO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHERERE RUREMBO MURI BURERA

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUHANGO MURI RUSTIRO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UHEREREYE CYABARARIKA MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU



Author: Emmanuel Ndayambaje Published: 2024-06-01 23:42:42 CAT
Yasuwe: 264


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ntukazime-NdihoHuye-Hibutswe-imiryango-yazimye-muri-Genocide-yakorewe-Abatutsi-.php