English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Nyabihu:Umuhanzi Bahati witandukanyije na FDLR yakoze igitaramo cy’amateka ashimira RDF



Yashizweho na  Chief Editor

Hakizimana Bahati Jean Bosco ukoresha amazina y’ubuhanzi nka Pastor Bahati ukomoka mu karere ka Nyabihu  witandukanyije n’umutwe  wa FDLR yakoze igitaramo cy’amateka anashimira ingabo z’u Rwanda RDF n’ubuyobozi bw’igihugu muri rusange.

Umuhanzi Pastor Bahati yemeza ko iki gitaramo yagiteguye agamije kwizihiza imyaka 8 amaze avuye mu mashyamba yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,aho yari mu mutwe wa FDLR yamazemo imyaka 18.

Pastor Bahati usengera mu itorero rya ADEPR Paruwasi Gasiza mu karere ka Nyabihu ari naho yakoreye iki giterane nyuma yo kuririmbira abakunzi be n’abakirisito muri rusange ashimira ubuyobozi bwiza bw’igihugu n’ingabo za RDF.

Agira ati:”twateguye iki gitaramo ku izina rya NDI UMUNYARWANDA,ikigamijwe ni ukwizihiza imyaka 8 maze ngarutse mu gihugu nkongerangahabwa amahirwe yo kuba umunynarwanda,byaramfashije kuko byankuye mu buzima bubi,kuri ubu meze neza kandi ndishimye cyane.”

Akomeza agira ati:”ndishimira ibikorwa maze kugeraho ku mahirwe nagiye mpabwa n’ubuyobozi bwiza bw’igihugu,muri iyi myaka naracuruje,nsonerwa imisoro mu gihe cy’imyaka 2 yose,nishyuriwe mituweri n’ibindi.”

Bimwe mubyo avuga yishimira amaze kugeraho abikesha ubuyobozi bwiza no gukora harimo inzu yemeza ko ifite agaciro ka miliyoni zirenga 30,ubucuruzi bw’imikati n’ibindi bitandukanye kandi ngo abayeho neza.

Umushumba w’itorero ADEPR paruwasi Gasiza Rev.Past Rwamakambiza Jean Claude ashima umuhate wa Bahati akemeza ko bazakomeza nabo kumushigikira mu bikorwa bye.

Agira ati:”ndashimira Bahati ku kuba yarafashe umwanzuro wo kugaruka mu rwamubyayi hari nubwo iyo agumayo aba yarahasize ubuzima ariko ubu ameze neza hari n’ibyo yishimira amaze kugeraho abikesha ubuyobozi bwiza no kuba yarakuye amaboko mu mufuka agakora,hari byinshi byo kwishimira kandi natwe tuzakomeza kumushigikira.”


Rev.Past Rwamakambiza Jean Claude ahimbaza Imana 

Komezusenge Aphrodis bakunze kwita Byosebirashoboka Aphrodis ni umwe mu bahanzi bifatanyije na Past Bahati nawe abinyujije mu ndirimbo ze zo kuramya no guhimbaza yafashije uyu muhanzi gushimira Imana.



Abitabiriye igitaramo baranyuzwe


Izindi nkuru wasoma

Uko Gahunda ya RDF na FARDC ipanze mu gusenya FDLR

Cristiano Ronaldo yakoze ibitarigeze bibaho ku rubuga rwa YouTube

Imodoka yari itwaye abafana ba APR FC yakoze impanuka batanu barakomereka

DRC yahagaritse ibikorwa byose bitari ibya siporo kuri sitade nyuma y'igitaramo cyapfiriyemo abantu

Menya byinshi kuri Mbonyumutwa Dominiko wabaye Perezida wa mbere w'u Rwanda n'ibitendo yakoze



Author: Chief Editor Published: 2019-11-15 01:52:39 CAT
Yasuwe: 866


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
NyabihuUmuhanzi-Bahati-witandukanyije-na-FDLR-yakoze-igitaramo-cyamateka-ashimira-RDF.php