Nyabihu:Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Umurenge wa Jomba yatawe muri yombi
Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jomba mu Karere ka Nyabihu witwa Mugabekazi Donathile afunzwe, akekwaho icyaha cyo gukubita no kugirira urugomo abashinzwe umutekano mu nzego za leta.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yatangaje ko Mugabekazi yakoze iki cyaha ku wa 06 Nyakanga 2024, atabwa muri yombi ku wa 10 Nyakanga 2024.
Ati “Nibyo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jomba Mugabekazi Donathile yafunzwe ku wa ku wa 10 Nyakanga 2024. Akekwaho icyaha cyo gukubita no kugirira urugomo abashinzwe umutekano mu nzego za leta.”
Dr Murangira yavuze ko ubu Mugabekazi afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Mukamira iherereye, yemeza ko dosiye ye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.
Itegeko riteganya ko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show