English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyamasheke: Umurambo wasazwe mu ishyamba ntiharamenyekana icyamwishe.

Umurambo wa Niyonteze Innocent asazwe atuye mu mu mudugudu wa Gasihe,  Akagari ka Raro, Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke, wasazwe mu ishyamba yitabye Imana.

Nyakwigendera w’imyaka 54, urupfu rwe rwamenyekanye ku cyumweru tariki ya 13 Ukwakira 2024, ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kajongo, yemeje ayamakuru y’urupfu Niyonteze, avuga ko hataramenyekana icyamwishe.

Ati ”Amakuru niyo ariko icyateye urupfu ntiturakimenya, abaturage barasabwa kwirinda kugenda bwije kandi bakanywa mu rugero mu gihe baba banyonye ibisindisha.”

Yanaboneyeho kandi gusaba abaturage gutangira amakuru ku gihe, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we mu rwego rwo kubungabunga ubuzima n’umutekano w’abaturage muri rusange.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe  ku bitaro bya  Kibogora gukorerwa isuzuma ngo.

Donatien Nsengimana.



Izindi nkuru wasoma

Nyamasheke: RIB yafunze umuforomo ukekwaho gusambanya kugahato.

Nyamasheke: Ubuzima bw’abanyura ku kiraro cya Kamiranzovu buri mu kaga.

Imodoka y’Akarere ka Rusizi yari itwaye umurambo yakoze impanuka 5 barakomereka.

Nyamasheke: Isambaza ziraribwa n’umwana ufite nyina.

Nyamasheke: Impanuka y’imodoka yahitanye umwana w’imyaka 4 y’amavuko.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-15 10:41:43 CAT
Yasuwe: 74


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nyamasheke-Umurambo-wasazwe-mu-ishyamba-ntiharamenyekana-icyamwishe.php