English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyamasheke:Umukobwa w'imyaka 16 wigaga muri GS Mushungo yarohamye mu Kivu

Irabizi Marlene  wigaga mu mwaka wa kabiri w'amashuri yisumbuye muri GS Mushungo  yarohamye mu Kivu  ahita apfa ubwo yari ajyanye na bagenzi be kwahira ubwatsi ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu  ku kirwa cya  Mushungo.

Ingabire Claude Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kirimbi yatangaje ko ibyo byabaye hafi ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 24 Gicurasi, ubwo uyu mwana w'umukobwa yari ajyanye na bagenzi be kwahira ubwatsi bw'amatungo aho guhita bataha  barangije ahubwo babanza koga mu Kivu.

Ingabire  yavuze ko uwo mwana yari asanzwe ari uwo mu Murenge wa Bweyeye  mu Karere ka Rusizi wigaga ataha mu rugo rwo kuri icyo kirwa cya  Mushungo.

Ati" Bamusize ku nkengero bajya koga, we abanza gutinya kuko atari abizi, uko abakobwa bagenzi be bari bajyanye bagendaga boga bibira bongera buburuka abona bishimishije  nawe yakuyemo imyenda ajya mu kindi gice  bagenzi be nti bamenya ko ariho yagiye kogera.

Yakomeje agira ati" Bamaze koga bagiye kureba ubwatsi ngo batahe barebye aho bamusize bahabona imyenda yonyine we baramubura,baratabaza abaturage baraza barashakisha amakuru avuga ko akiri gushakishwa.

Mu minsi isatira ibiruhuko by'abanyeshuri ababyeyi usanga bafite impungene z'abana babo bamwe  bajya koga  batabizi ugasanga barohamye muri ubwo buryo.

Gitifu Ingabire avuga ko bitoroshye kuvuga ko wakumira abana baturiye icyi kiyaga kuko ari naho babimenyera  ariko avuga ko bagiye gushyiraho uburyo bwo kugenzura abana bajya kogera muri iki kiyaga ndetse n'abakuru bajya koga bagakoresha ama (Jilets) yabugenewe.

Muri uwo Murenge kandi hari undi mwana bagenzi be bagiye koga mu Kivu abakurikiye atazi koga ararohama n'ubu umurambo we ntabwo uraboneka.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO URI BURERA MURI RUREMBO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHERERE RUREMBO MURI BURERA

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUHANGO MURI RUSTIRO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UHEREREYE CYABARARIKA MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-26 08:47:27 CAT
Yasuwe: 209


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/NyamashekeUmukobwa-wimyaka-16-wigaga-muri-GS-Mushungo-yarohamye-mu-Kivu.php