English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyanza:Polisi yataye muri yombi umugabo ucuruza insinga zitujuje ubuziranenge 

Mu karere ka Nyanza Umurenge wa Busasamana  Akagari ka Nyanza Umudugudu wa Nyanza  Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage yataye muri yombi umuturage wacuruzaga insinga zitujuje ubuziranenge ndetse zinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye yavuze ko amakuru bayahawe n’abaturage maze batangira iperereza aribwo ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 28  Mutarama yahise atabwa muri yombi bamusangana ibizingo bine by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge.

Ati”abaturage batuye muri uriya mudugudu ari naho hari inzu acururizwamo ibikoresha by’ubwubatsi nibo batanze amakuru bavuga ko hari umukozi ucuririza muri iyo nzu winjiranye umufuka urimo ibizingo by’insinga bikekwako ari iza magendu,nibwo hatangiye iperereza maze tumusangana ibizingo bine yari amaze kwinjiza munzu.”

Akomeza avuga ko uretse kuba izo nsinga zarinjijwe mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko yavuze ko zitujuje ubuziranenge bityo bikaba bishibora guteza inkongi y’umuriro ku bantu bazikoresha.

SP Habiyaremye asaba abaturage bagura insinga kujya  babanza bakareba niba zujuje ubuziranenge kugirango birinde ingaruka zishobora gutera.

Uwo mugabo akimara gufatwa yemeye ko izo nsinga yazicuruzaga aziko ari magendu kandi ko bitemewe ariko avuga ko akazi yagahawe n’umukoresha we akaba ariwe yazizaniraga.

Uwafahwe yahise ajya gufungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu gihe iperereza ryo rigikomeje

Itegeko No 026/2029 ryo kuwa 18/09/2019 ,ingingo yaryo ya 87 rihana umuntu wese uhamwe n’icyaha cyo kugambirira kutishyura imisoro, gukora igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa cyangwa ibindi bifitanye isano n’ubucuruzi ahanishwa igifungo cy’imyaka 2 ariko cyitarenze imyaka 5.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO URI BURERA MURI RUREMBO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHERERE RUREMBO MURI BURERA

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUHANGO MURI RUSTIRO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UHEREREYE CYABARARIKA MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-01-30 09:36:23 CAT
Yasuwe: 100


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/NyanzaPolisi-yataye-muri-yombi-umugabo-ucuruza-insinga-zitujuje-ubuziranenge-.php