Nyanza:Polisi yataye muri yombi umugabo ucuruza insinga zitujuje ubuziranenge
Mu karere ka Nyanza Umurenge wa Busasamana Akagari ka Nyanza Umudugudu wa Nyanza Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage yataye muri yombi umuturage wacuruzaga insinga zitujuje ubuziranenge ndetse zinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye yavuze ko amakuru bayahawe n’abaturage maze batangira iperereza aribwo ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 28 Mutarama yahise atabwa muri yombi bamusangana ibizingo bine by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge.
Ati”abaturage batuye muri uriya mudugudu ari naho hari inzu acururizwamo ibikoresha by’ubwubatsi nibo batanze amakuru bavuga ko hari umukozi ucuririza muri iyo nzu winjiranye umufuka urimo ibizingo by’insinga bikekwako ari iza magendu,nibwo hatangiye iperereza maze tumusangana ibizingo bine yari amaze kwinjiza munzu.”
Akomeza avuga ko uretse kuba izo nsinga zarinjijwe mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko yavuze ko zitujuje ubuziranenge bityo bikaba bishibora guteza inkongi y’umuriro ku bantu bazikoresha.
SP Habiyaremye asaba abaturage bagura insinga kujya babanza bakareba niba zujuje ubuziranenge kugirango birinde ingaruka zishobora gutera.
Uwo mugabo akimara gufatwa yemeye ko izo nsinga yazicuruzaga aziko ari magendu kandi ko bitemewe ariko avuga ko akazi yagahawe n’umukoresha we akaba ariwe yazizaniraga.
Uwafahwe yahise ajya gufungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu gihe iperereza ryo rigikomeje
Itegeko No 026/2029 ryo kuwa 18/09/2019 ,ingingo yaryo ya 87 rihana umuntu wese uhamwe n’icyaha cyo kugambirira kutishyura imisoro, gukora igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa cyangwa ibindi bifitanye isano n’ubucuruzi ahanishwa igifungo cy’imyaka 2 ariko cyitarenze imyaka 5.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show