English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyanza:Umushyumba yasanzwe ku mugore w'abandi arakubitwa kugeza abaye intere

Mu Karere ka Nyanza  mu Murenge wa Mukingo mu Kagali ka Kururi mu Mudugudu wa Nkiko umugabo usanzwe ari umushyumba yasanzwe mu rugo rw'abandi ari kwiha akabyizi barumukubita kugeza anegekaye.

Umwe mu babonye ibyo biba yavuze ko uwo musore usanzwe ari umushyumba, yagiye mu rugo rw'abandi asambana n'umugore w'abandi bikekwa ko ari uwa nyiri ururugo.

Yagize ati”Uwo mushyumba bamusanze ari kwiha akabyizi baramukubita gusa yatakaga mu nda kandi uwo mugore yari yasinze.”

Umwe mu bayobozi b'inzego zibanze zaho ibyo byabereye yavuze ko nawe yagiye kureba ibiri kuba ahageze asanga uwo musore aryamye hasi yambaye akenda k'imbere arebye haruguru ahabona igitenge.

Yavuze ko abaturage bavugaga ko icyo gitenge ari icyo uwo mugore naho ibyo kuba basambanye byo yirinze kubyemeza.

Uwo muyobozi yakomeje avuga ko uwo musore nubwo yakubiswe nta gikomere yagaragazaga.

Icyo gihe ubuyobozi bwahise bumujyana aho yakoraga akazi k'ubushyumba mu Mudugduu wa Murehe mu Kagali ka Kururi mu Murenge wa Nyanza nubwo yafatiwe mu Mudugudu wa Nkiko muri kariya Gace.

Ubwo UMUSEKE dukesha iyi nkuru wageragezaga kuvugisha Umuyobozi w'Umurenge wa Mukingo ntabwo byabashije gushoboka.



Izindi nkuru wasoma

Nyabihu:Kera kabaye ikibazo cy’abasenyewe n’ibiza cyavugutiwe umuti.

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

Urugo ni Gereza – Amagambo ya 50 Cent wanze gushaka umugore.

Umugore bivugwa ko ariwe wenyine wari usigaye mu muryango yasanzwe yapfuye

Umugore n'abana be batanu bishwe n'ibiryo



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-30 18:15:05 CAT
Yasuwe: 68


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/NyanzaUmushyumba-yasanzwe-ku-mugore-wabandi-arakubitwa-kugeza-abaye-intere.php