English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyanza:Umusore ukekwaho gusambanya abana biga mu mashuri y'incuke yatawe muri yombi

Umusore w'imyaka 20 witwa Jaques wo mu Murenge wa Cyabakamyi wari uragiye inka arakekwaho gusambanya abana babiri biga mu mashuri y'incuke ubwo bari bamunyuzeho bavuye kwiga.

Umwe mu bakurikiranye aya makuru yavuze ko aba bana bavuze ko bavuye ku ishuri banyura kuri uwo musore aragiye inka  mu ishyamba arabatangira maze arabasabamya.

Amakuru avuga ko byamenyekanye ubwo aba bana bajyaga kunyara bakababara ababyeyi babo bareba bagasanga imyanya ndangagitsina yabo yarangiritse.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyabakamyi Burezi Eugene yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko abo bana bikekwa ko basambanijwe umwe afite imyaka irindwi undi akagira imyaka 6.

Ababyeyi b'aba bana bagiriwe inama yo kubajyana kwa muganga kugirango basuzumwe n'abaganga.

Uwo musore ukekwaho gusambanya abo bana yatawe muri yombi n'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Mukingo.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO URI BURERA MURI RUREMBO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHERERE RUREMBO MURI BURERA

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUHANGO MURI RUSTIRO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UHEREREYE CYABARARIKA MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-07 03:05:53 CAT
Yasuwe: 167


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/NyanzaUmusore-ukekwaho-gusambanya-abana-biga-mu-mashuri-yincuke-yatawe-muri-yombi.php