Nyuma y’imyaka 62 yaraburiwe irengero yasanzwe ari muzima
Nyuma y’imyaka 62 aburiwe irengero, Audrey Backeberg, umugore wo muri Leta ya Wisconsin, yabonetse ari muzima, akaba aherereye hanze y’iyo Leta. Yari afite imyaka 20 ubwo yaherukaga kugaragara ku wa 7 Nyakanga 1962, ubwo yavaga iwabo i Reedsburg ajyanye n’umukobwa wabafashaga mu rugo, berekeza i Madison mbere yo gufata bisi ya Greyhound bajya i Indianapolis.
Uyu mukobwa bari kumwe yavuze ko Backeberg yamusize aho bisi yabasize, hanyuma ntiyongera kumuca iryera.
Byaje guhinduka uyu mwaka ubwo umupolisi Isaac Hanson, abifashijwemo na konti ya mushiki wa Backeberg kuri ancestry.com, yashoboye kumenya aho uwo mugore ashobora kuba aba. Polisi yaho yahise ijya aho bavugwaga, bamusanga ari muzima kandi ameze neza.
Hanson yavuze ko impamvu Backeberg yahisemo guhunga bishobora kuba byaratewe n’uko yari mu mubano mubi w’akarengane. Yavuze ati: “Yumvikanaga yishimye, nta kwicuza kugaragaraho.”
Polisi yashimiye ubufatanye bw’abagenzacyaha b’iki gihe n’ababayeho mu bihe byashize, bavuga ko kongera kubona Backeberg ari intambwe ikomeye mu kugarura ukuri ku byari byarabayemo urujijo mu myaka 62 ishize.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show