English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyuma y'imyaka myinshi Colonel Kazarama atavugwa muri M23 yongeye kwiyunga nayo

Kuri uyu wa 28 Nyakanga 2024, ubwo kuri sitade yitiriwe Mwami Ndeze Rugabo II iherereye muri teritwari ya Rutshuru haberaga irushanwa ry’umupira w’amaguru ryitwa ‘Amani Kwetu’, hagaragaye abayobozi bakuru ba M23 barimo Bertrand Bisimwa na Col Kazarama wari umaze imyaka myinshi atumvikana muri uyu mutwe.

Colonel Kazarama Kanyamuhanda Vianney wabaye Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa ARC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagati ya 2012 na 2013, yemeje ko yongeye kwiyunga na bagenzi be.

Col Kazarama ni umwe mu barwanyi ba M23 bahunze ubwo uyu mutwe witwaje intwaro wasenyukaga mu 2013, nyuma y’ibitero bikomeye wagabweho n’umutwe kabuhariwe w’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC.

Ubwo abahoze ari abarwanyi ba M23 bisuganyaga ngo basubire mu burasirazuba bwa RDC ntabwo Col Kazarama yari kumwe na bo, ndetse n’igihe uyu mutwe wuburaga imirwano mu mpera za 2021, we yari yarafashe icyemezo cyo kudasubira ku rugamba.

Muri Mata 2024, ku mbuga nkoranyambaga hahwihwishijwe amakuru avuga ko Col Kazarama yapfiriye ku rugamba M23 ihangayemo n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC, ariko yarabihakanye, avuga ko atigeze asubira muri uyu mutwe.

Ubwo Col Kazalama yatangazaga kumugaragaro ko agarutse kuri M23 yavuze ati “Muraho Banya-Rutshuru? Nitwa Colonel Kazarama Vianney, ndi mwene wanyu, ngarutse muri ARC. Nishimiye akazi uyu mutwe uri gukora, ngashimira umuyobozi Bertrand Bisimwa, ngashimira Sultani Makenga n’abanyamuryango. Nanjye nje ngo dukomeze urugendo.”

Nyuma yo kwiyunga mu ihuriro AFC ryashinzwe mu Ukuboza 2023, abarwanyi ba M23 bavuga ko bafite gahunda yo gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi, nyuma y’aho yanze kugirana na bo imishyikirano.

 



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO URI BURERA MURI RUREMBO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHERERE RUREMBO MURI BURERA

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUHANGO MURI RUSTIRO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UHEREREYE CYABARARIKA MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-07-29 11:20:57 CAT
Yasuwe: 88


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nyuma-yimyaka-myinshi-Colonel-Kazarama-atavugwa-muri-M23-yongeye-kwiyunga-nayo.php