English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Oda Paccy wari umaze imyaka ibiri ahugiye mu masomo yongeye kubura iby’umuziki asohora ‘EP’ ye nshya yise ‘No comment’ igizwe n’indirimbo enye.

Ni ‘EP’ uyu muhanzikazi yari amaze igihe akozeho afashijwe n’aba Producers barimo Junior Multisystem, DJ Lil wamenyekanye nka Rudoviko, X on the beat, Bob pro n’abandi.

Oda Paccy mu kiganiro na IGIHE yavuze ko anyuzwe no gusubukura ibikorwa by’umuziki nyuma y’igihe kinini.

Ati “Nari maze igihe mpugiye mu masomo, ariko ubu asa n’aho yamaze kujya ku ruhande. Ubu amaso nyahanze umuziki kuko nagarutse mu buryo bweruye.”

Uyu muhanzikazi yavuze ko mu gusubukura umuziki, yahisemo gusubira mu njyana ya Hip Hop yamumenyekanishije.

Mu ndirimbo ziri kuri EP ye nshya, imwe yonyine ni yo yakoranye n’undi muhanzi. Ni iyo yahuriyemo na Sintex yitwa Daddy Mandela.

Uyu muhanzikazi yavuze ko EP ye nshya ari intangiriro z’umushinga munini afite mu muziki.

Uyu muhanzikazi ni umwe mu bitegura guhabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri UTB.

Ni icyiciro uyu muhanzikazi arangije nyuma y’imyaka hafi 10 asubitse amasomo.

Mu 2013 nibwo Oda Paccy yahagaritse amasomo mu gihe yari asigaje umwaka umwe ngo arangize kwiga kaminuza, aza gusubukura mu mwaka ushize.

 

 

yanditswe na Bwiza Divine



Izindi nkuru wasoma

Barack Obama yashize hanze urutonde rw'indirimbo zamunyuze mu mpeshyi ya 2024

Gucuranga indirimbo ya Sudani mu cyimbo cy'iya Sudani y'Epfo byafashwe nk'agasuzuguro

Musengimana wakoze indirimbo "Azabatsinda" yahuye na Perezida ndetse agira n'amahirwe yo kumuramutsa

Gatsibo:Umubyeyi yise umwana we Kagame nyuma yo gufatwa n'ibise ari mu cyumba cy'itora

Leta y'u Rwanda yise umubeshyi ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR)



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2022-12-05 15:03:44 CAT
Yasuwe: 208


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Oda-Paccy-yasohora--indirimbo-EP-yise-No-Comment.php