English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Papa Cyangwe yatangaje ko mu gihe gito agiye gushyira hanze album 

Umuraperi  Abijuru King Lewis wamamaye nka   Papa  Cyangwe  agiye  gushyira  hanze  Album ye  ya mbere  yise  Live and Die  ni  Album iriho indirimbo nyinshi  kandi nziza  yagiye  yifashishamo  abahanzi  bakomeye   yaba  mu Rwanda ndetse  no hanze  y’u Rwanda .

Zimwe mu ndirimbo ziri kuri iyo album harimo n`izamaze gusohoka  nka ‘’mubusaza  yakoranye na  Kivumbi King, We Sha,Bakalo yakoranye na Ish Kevin ndetse n’iyitwa mu bigori. izi akaba ari zimwe muziri kuri album ye ariko zamaze gusohoka .

Hariho kandi  ‘Incwi’  yakoranye  na  Alyn Sano ,Ndasaze  yakoranye  na Kevin Kade ,  So  Special yakoranye na Okkama ,Overdose  yakoranye na  Sat B w`i Burundi  hakiyongeraho  Nta bya  Gang yakoranye  na  bushali  ,  Tura Tugabane ‘yakoranye  Bull Gogg na Mbape.

Papa Cyangwe  avuga kuri iyi Album ye yagize ati ‘’ ni album  yanjye  ya  mbere  ngiye  gushyira  hanze , nzi  ko  abantu  bazayikunda  cyane  bitewe  nuko  iriho  indirimbo  nziza, maze  igihe  nyitegura   aba  Producers  beza  n’abahanzi beza,  ibikorwa  byanjye  nakoze  ni byiza  kurenza  ibyo  narakoze  ubushize.’’

‘’Album n’ikindi kintu uba ugiye guhereza abantu,  navuga ko Album  yamfashe  igihe  niyo mpamvu  mba maze  amezi menshi abantu  batambona  kwari ukugirango nsoze  iyi Album.’’

Biteganyijwe ko iyi Album izajya  hanze  ku wa 10 Gashyantare  2024.  



Izindi nkuru wasoma

Abanyeshuri batagereye kugihe ku bigo by’amashuri bigaho bagaragaje imbogamizi bahuye nazo.

Mu irushanywa ryo kurwana ryabereye muri Jordan RDF yahatmbutse gitore.

Abahanzi nka Riderman,Platin P, Bull Dog n'abandi benshi bagiye gutaramira ku Kivu

Riderman,BullDog,Platini na Danny Nanone bagiye gutaramira muri KIVU BEACH FESTIVAL RUBAVU NZIZA

Iburengerazuba:Abafite ibyabo byangijwe n'ibikowa bya WASAC bagiye guhabwa ingurane



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-02-05 13:43:19 CAT
Yasuwe: 331


Comments

By GICOC on 2024-05-20 10:30:56
 DRIP NDAGUFANA KAMBIKUBWIR



Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Papa-Cyangwe-yatangaje-ko-mu-gihe-gito-agiye-gushyira-hanze-album-.php