English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Papa Francis yasabye ko hagira igikorwa ku basivile bari guhura n'akaga muri Congo

Nyuma y’isengesho rya Angelus rizwi muri Kiliziya Gatolika ryo ku cyumweru, Papa Francis yongeye gusaba kurengera abasivile mu burasirazuba bwa DR Congo nyuma y’ibitero byiciwemo abandi babarirwa mu magana mu byumweru bishize.

Uyu mukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi yagize ati: “Amakuru ababaje y’ibitero n’ubwicanyi akomeje kuza avuye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.”

Papa Francis yasuye DR Congo mu ntangiriro z’umwaka ushize aho yasabye amahanga “gukura amaboko yayo muri Congo”, ayashinja ubusahuzi bw’umutungo kamere no gutuma intambara zaho zitarangira.

Ku cyumweru yagize ati: “Ndasaba abategetsi baho n’umuryango mpuzamahanga gukora ibishoboka byose mu guhagarika ubugizi bwa nabi no kurengera ubuzima bw’abasivile.”

Yongeyeho ko abarimo kwicwa “benshi ni Abakristu, bicwa kubera urwango rw’ukwemera. Abo ni abahowe Imana”.

Bamwe mu baherutse kwicwa muri teritwari ya Lubero ya Kivu ya Ruguru bashinjwe umutwe wa ADF wica abantu kuko badahuje ukwemera na wo.

Uyu mutwe uvuga ko ugendera ku idini ya Islam – idini ritemera ibikorwa nk’ibyawo – uvuga ko ukorana n’umutwe kandi wa Islamic State, imitwe yose yashyizwe n’ibihugu bitandukanye ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.

Mu cyumweru gishize, amashusho ateye ubwoba y'imirambo y'abaturage bishwe batemaguwe barimo abagore n'abana i Lubero yakomeje kuzunguruka ku mbuga nkoranyambaga.

ADF ni yo yashinjwe kwica abo baturage mu bice bitandukanye bya teritwari za Lubero na Beni, aho ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko hishwe abaturage bagera ku 150 mu byumweru bibiri gusa by’uku kwezi.

Papa Francis kandi yasabye amahoro mu bindi bice by’isi birimo Sudan, Myanmar, Ukraine, “n’ahandi hose abantu barembejwe n’intambara”.

 



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO URI BURERA MURI RUREMBO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHERERE RUREMBO MURI BURERA

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUHANGO MURI RUSTIRO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UHEREREYE CYABARARIKA MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-17 19:18:04 CAT
Yasuwe: 140


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Papa-Francis-yasabye-ko-hagira-igikorwa-ku-basivile-bari-guhura-nakaga-muri-Congo.php